Nyuma y’imyaka ine yose ishize havugwa gatanya ya Angelina Jolie na Brad Pitt ubu yamaze gufata indi ntera nyuma y’uko Angelina Jolie atandukanye n’umwunganizi we mu mategeko ndetse agatera utwatsi igitekerezo cy’uwahoze ari umugabo we Brad Pitt cyo kuba bose bagira uruhare rungana ku bana babo.
Angelina Jolie na Brad Pitt abakinnyi bakomeye mu
ruganda rwa sinema muri Hollywood, nyuma yo gutandukana hakageragezwa kubunga
bikanga bikagera no mu nkiko, magingo aya gatanya yabo yafashe indi ntera nyuma
y’uko uyu mugore atandukanye n’umwunganizi we mu mategeko Priya Sopori ndetse
akanga icyifuzo cya Brad Pitt ko bombi bagira uruhare rungana ku bana babo.
Angelina Jolie n'uwahoze ari umugabo we Brad Pitt
Nkuko DailyMail dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko bitazwi
neza niba Angelina Jolie ariwe wafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mwunganizi we
mu mategeko cyangwa se ariwe ku giti cye wasezeye, gusa ubu asigaranye n’uwitwa
Samatha Dejean akaba ariwe rukumbi usigaye mu ikipe yamufashaga.
Si uyu mwunganizi wa mbere batandukanye dore ko no mu mwaka
2018 nabwo yatandukanye n’uwitwa Laura Wasser nyuma y’uko gatanya yabo yari
igeze kure. Uyu Wasser yakoranye n’ibyamamare bitandukanye harimo nka Jonny
Deep, Kim Kardashian, Ryan Reynolds, Stevie Wonder n’abandi.
Amakuru yatangajwe n’umuntu wa hafi kuri Angelina
Jolie yavuze ko uyu mugore yakoze igishoboka cyose ngo abone icyo ashaka muri
gatanya ye na Brad Pitt ariko iyo bigeze ku bana aba yamaramaje nta gusubira
inyuma ndetse ko yishyura agatubutse ikipe ye imufasha mu mategeko.
Angelina Jolie icyifuzo cye avuga ko ashaka ko abana
be bajya gutura mu mahanga [hanze ya leta zunze ubumwe za Amerika] ariko Brad
Pitt akarwanya icyi gitekerezo yivuye inyuma. Amakuru avuga ko hamaze gukusanywa
abatangabuhamya bagera kuri 21 bose bazatanga ubuhamya bwabo mu rubanza rwaba
bombi mu gushaka uzahabwa abana babo batanu: Pax (16), Zahara (15), Shiloh (14)
n’impanga Knox na Vivienne (12). Muri aba bana batandatu ntago hagaragaramo uwitwa
Maddox (19) kuko yamaze kugeza imyaka y’ubukure.
Angelina Jolie n'abana be
Angelina Jolie na Brad Pitt batangiye urugendo rwabo
mu rukundo nyuma yo guhurira muri filime yiswe Mr. & Mrs Smith. Nyuma baje
gusezerana kubana mu mwaka 2014 mu birori byabereye mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma
y’imyaka 10 yose bakundana, gusa ibyabo ntibyaje kuramba kuko nyuma y’imyaka 2 gusa
ni ukuvuga muri Nzeri 2016 baje gutandukana.
Src: Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO