Jane ni izina rikomoka mu giheburayo jô bisobanura ngo “Yahwe ni umunyempuhwe” bivuga Imana y'Igiheburayo cyangwa se kugira neza / kwerekana ubutoni).
Niba witwa Jane ufite izina ryiza. Urumva, ugira ibitekerezo
byimbitse, ugira akantu k’impuhwe ariko zitari nyinshi cyane, ushobora kuba
mugufi cyane, ariko kandi abandi bantu barakwubaha cyane, rimwe na rimwe ujya
mu makimbirane n’abantu bakuze cyangwa abategetsi.
Gusa nanone ntabwo uzi kwifatira icyemezo kirambye, icyo
ufashe gishobora kuvamo umwanzuro mubi, cyangwa waba mwiza ukaza utinze, n'ubwo
ukunda gukeka abandi ariko uri intwari kandi ufite imbaraga.
Ushaka gutunga buri kintu cyose ubona kandi urasa nk’uwabigezeho. Imyumvire yawe yo gusesengura ubuzima irakomeye. Uzwi nk’umuntu ushyira mu
gaciro, ufite imyumvire isanzwe hamwe n’ubushobozi buhanitse mu buzima, ubasha
kubona ibintu byinshi mbere y’uko biba, ushobora kubabara no kwishima icyarimwe.
Dore ibiranga Jane mu buryo burambuye.
Mu mibanire yawe ya hafi mu bisanzwe uratekereza kandi
ukubaha.
Ufite inshingano kandi ugira Ubuntu, Icyizere cyawe
gishobora kuba isoko yo guhumuriza abandi kimwe nawe ubwawe, utinya akazi ako
ari ko kose gasaba imbaraga n'umutimanama, cyangwa zirimo uburyo ubwo aribwo
bwose bwo kubabaza, Wishimira gushimisha abandi kandi ntuzigera ureka ibibazo
byawe ngo "bikumanure" ariko nanone ukunda guhangayika rimwe na
rimwe.
Ufite imico myiza kandi abantu bakunda kukwiringira bagashaka inama zawe mu bibazo byabo bwite. Nka Jane, ufite inyungu zisanzwe mu byiza bya mugenzi wawe, kandi wifuza gufasha no gukorera abandi mu buryo bw’ubutabazi.
Les prenoms.fr
TANGA IGITECYEREZO