RFL
Kigali

Umuryango wa David Beckham ugiye kwishyurwa na Netflix Miliyoni 16 z'amayero

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/10/2020 13:51
0


Netflix igiye kwishyura umuryango wa David Beckham kugira ngo bajye bakora ikiganiro cyerekana ubuzima bwabo babayemo. Iki kiganiro kizajya kinyura kuri Netflix.



Ubasanzwe uyu muryango wa David ndetse n’umugore we Victoria Beckham ufite umutungo ungana na Miliyoni 769 z'amayero. Kuri ubu wasinyanye amasezerano na Netflix afite agaciro ka miliyoni  16 z'amayero.

Ibi biganiro bikunzwe gukorwa n’ibyamamare bizwi ku izina rya Reality Tv Show mu ndimi z’amahanga, umuryango wa David Beckham nawo ugiye gutangira kubikora.

Iki kiganiro kizajya cyerekana ibyo David Beckham akora umunsi wose, yaba hari aho agiye, ibyo azajya akora byose bigomba kwerekanwa muri iki kiganiro dore ko azaba afite camera zimukurikira hose.

Si David Beckham gusa uzerekana ubuzima bwe bwa buri munsi ahubwo n’umugore we Victoria Bechkam hamwe n’abana babo aribo Brooklyn, Romeo, Cruz na Harper bazajya berekana ibyo bakora byose amasaha 24 kuri 24.

Inshuti z'uyu muryango wabo nazo zizajya zerekanwa muri iki kiganiro by'umwihariko inshuti z'ibyamamare zabo zirimo nka James Corden na Dave Gardner nabo bitezweho kuzagaragaramo.

Netflix ikaba yiteze kuzinjiza akayabo k'amafaranga menshi akubye ayo bazishyura uyu muryango wa David Beckham. Iki kiganiro giteganyijwe gutangira kunyura kuri Netflix mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND