RFL
Kigali

Umusore agukunda bya nyabyo niba akora ibi bintu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/10/2020 10:23
0


Biragorana kugira ngo umukobwa cyangwa n'undi wese amenye neza niba uwo bakundana amukunda urukundo rwa nyarwo cyangwa amubeshya. Dore ibimenyetso 7 simusiga bizakwereka niba koko umusore agukunda nyabyo.



1)      Amaso ye azabikwereka: Ntabwo ari ibigoranye kumenya indoro y’umuntu ugukunda, ni nayo mpamvu umusore ugukunda uzabibwirwa n'uburyo akureba. Akenshi amara igihe akwitegereza cyane kuko ni cyo cyintu cyimushimisha.

2)      Agushyira imbere muri byose: Umusore ugukunda bya nyabyo ahora agushyira imbere mu byo akora. Ntazakuburira umwanya cyangwa ngo yice gahunda mufitanye kuko icyo ashyize imbere ari wowe.

3)      Yakwakiriye wese: Umusore wakiriye uko uteye yaba ari ibibi ndetse n’ibyiza byawe byose ntakibazo abigiraho n'uko agukunda bya nyabyo dore ko ukubeshya atakwihanganira ibibi byawe.

4)      Akugira inama zubaka: Ikizakwereka ko umusore atakubeshya nuko akugira inama nziza zigufasha mu buzima.kuko abayifuza kukuba hafi mugafatanya urugendo rw’ubuzima.

5)      Aragushyigikira: Umusore ugukunda bya nyabyo yifuza ko ugera ku nzozi zawe ndetse akanagufasha ibishoboka byose ngo ugere kucyo wifuza.

6)      Yirinda icyakubabaza: Mu byo akora byose yirinda gukora ibyakubabaza cyangwa ibyakubangamira ndetse niyo yabikoze yihutira kugusaba imbabazi kandi agaharanira kutazabisubira.

7)      Agushyira mu mishinga ye: Niba agukunda byanyabyo yifuza ko urukundo rwanyu ruramba ni nacyo gituma agushyira mu mishinga yejo hazaza he kuko yifuzako muzabana ubuziraherezo.

Hari byinshi byerekana ko umusore agukunda byanyabyo atari uburyarya. Ibyo ni 8 muri byo bizabikwereka. Umusore ukora ibyo byose biri hejuru ntagushidikanya aba agukunda bya nyabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND