RFL
Kigali

Miss Phiona na Yasipi bahuje imbaraga ku mushinga wo gufasha abangavu batewe inda, bavuga umuti urambye w’iki kibazo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2020 20:25
0


Umwiza Phiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 na Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, bahuje imbaraga batangiza umushinga bise ‘Ntitubahane Initiative’, ugamije gutera inkunga iterambere ry’abakobwa batewe inda batarageza imyaka y’ubukure no kubafasha kwisanga mu buzima busanzwe.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, cyabereye kuri Century Park Hotel Nyarutarama, Miss Umwiza na Miss Uwihirwe bavuze ko bishyize hamwe kugira ngo bagire uruhare mu gufasha abakobwa baterwa inda, bagatereranwa n’imiryango icyizere cy’ubuzima kigasubira hasi.

Miss Uwihirwe avuga ko umushinga we yatanze muri Miss Rwanda 2019 ufite imiterere nk’iy’umushinga wa Miss Umwiza, ari nayo mpamvu bashatse guhuza imbaraga n’ibitekerezo, kugira ngo bagere ku muzi w’ikibazo cy’abangavu baterwa inda.

Aba bakobwa bavuga ko bagiye bahura n’imbogamizi kuva batangira uyu mushinga zirimo n’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa bagombaga gukora, ariko ko babisubukuye bahereye mu Karere ka Karongi aho boroje inkwavu itsinda ry’abangavu batewe inda.

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir yavuze ko umuryango ‘Ntitubahane Initiative’ bawutangije ku ntego yo kwigisha abangavu batewe inda, kubafasha kwisanga muri sosiyete, kongera kugira icyizere cy’ubuzima no gufashwa kubona icyo bakora kugira ngo biteze imbere.

Avuga ko bakorera ubuvugizi abangavu batewe inda babarizwa mu Mirenge itandukanye bagafashwa. Kandi ko bafite intego yo guhindurira ubuzima bw’abangavu batewe inda kugira ngo badakomeza kugaragara nk’aho ari ikibazo muri sosiyete

Uyu mukobwa avuga ko bafite intego y’uko mu 2021 abakobwa 1000 bazaba barabafashije kwisanga mu bushabitsi. Ndetse ngo bazakomeza kandi gushishikariza sosiyete nyarwanda, ko aba bakobwa batewe inda n’abo ari abantu nk’abandi.

Miss Umwiza Phiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, avuga ko bakoze filime igaragaza ubuzima bwo gutereranwa kw’aba b’abakobwa batewe inda nk’inyigisho ku bandi batarahura n’iki kibazo, kugira ngo bamenye uko bakwiye kwirinda.

Avuga ko aya mashusho nyigisho azanifashishwa mu gusobanurira buri wese washakaga gufatanya nabo mu rugendo rwo gufasha abangavu batewe inda. Ati “Uko tuzagenda dushobozwa tukabona inkunga iri hejuru ni nako umubare w’abakobwa uzafashwa uzaba ari mwinshi cyane.”

Miss Uwihirwe Yasipi avuga ko mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga batazakora bonyine ari nayo mpamvu bari guterwa inkunga na kompanyi yitwa All Trust ndetse ngo bari mu biganiro na Minisiteri y’Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF.

Uyu mukobwa yavuze ko umubare w’abagavu baterwa inda ahanini uzamuka bitewe n’uko ababyeyi birengagije inshingano zabo zo kwita ku bana babo no kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere n’ibindi byafasha kwitwararika.

Yagize ati ti “Numva ko byagahereye mu muryango. Kuko akenshi uba usanga aba bana ubuhamya bwabo cyangwa icyatumye bibaho, iyo udasanze atari kwa kundi mu muryango batamukurikirana uba usanga hari ikindi kintu cyamuraruye cyangwa akaba atarigeze anyurwa n’uko ari. Kandi izo ndangagaciro n’iyo myumvire n’ahandi ubikura uretse mu muryango.”

Miss Umwiza Phiona wabaye Igisonga cya Miss Rwanda 2020 [Uri ibumoso] na Miss Uwihirwe Yasipi Casimir bahuje imbaraga ku mushinga biteze ko uzahindura ubuzima bw'umubare munini w'abangavu batewe inda mu Rwanda

Ni ibintu ahuza na Miss Umwiza Phiona, avuga ko inda ziterwa abangavu zagabanuka igihe cyose umuryango uzaba nyambere muri iki kibazo, kuko ngo benshi mu bakobwa baganiriye bagiye bashinja imiryango yabo kubatererana.

Ati “Ndatekereza y’uko nubwo benshi bavuga ko babikora bitewe n’ubukene cyangwa se ubuzima baba babayemo, ariko usanga kenshi n’abo bavuga y’uko (abana) imiryango yabo itabegera nk’uko bikwiye. Ntabwo babona umwanya wo kuganira n’umubyeyi.”

Akomeza ati “Iyo umubaha hafi ukamuganiriza ndetse ukajya ukomeza kumurikirana umunsi ku wundi, ni ikintu gikomeye n’iyo yajya kubikora abayumva umutima urimo kumurya. Ni ikintu nsaba ababyeyi bose muri rusange, kuganiriza abana babo ndetse no kubabonera umwanya."

Miss Phiona na Miss Yasipi batangije ‘Ntitubahane Initiative’ muri Gashyantare 2020 itangirana n’abakobwa batewe inda bo muri Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bahuguwe ku mirimo itandukanye batangira kwikorera biteza imbere.

Bafite intego yo gushyiraho ba ambasaderi batandukanye ba ‘Ntitubahane Initiative’ mu Mirenge itandukanye y’u Rwanda. Ndetse barashaka ko bazagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abana bavutse kuri aba bakobwa batewe inda.

‘Ntitubahane Initiative’ yakira abakobwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, abazajya bageza imyaka 30 y’amavuko bazajya bashyirwa mu muryango wiswe ‘Nyina w’umuntu’ aho bazajya bahugura abandi batewe inda.

Intego nyamukuru ya ‘Ntitubahane Initiative’ ni ukubaka ibiraro bitandukanye bizifashishwa mu kuroza abana b’abakobwa batewe inda. Nubwo uyu mushinga watangiriye mu Karongi, uzakomereza muri Rwamagana, Kamonyi, Gicumbi, Bugesera n’ahandi.

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir yavuze ko umuryango ukwiye gushyirwa imbere mu guhangana n'ikibazo cy'abangavu baterwa inda

Miss Umwiza Phiona avuga ko 'Ntitubahane Initiative' igamije kugarurira icyizere abakobwa babyariye mu ngo

MISS PHIONA NA MISS YASIPI BASOBANUYE BIRAMBUYE IBY'UMUSHINGA 'NTITUBAHANE INITIATIVE'

AMAFOTO&VIDEO: Aime Films-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND