RFL
Kigali

Yaje aje! Ben Nganji n’umugore we bahuriye muri filime y’urwenya yakiniwe mu turere umunani

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2020 14:49
4


Umunyarwenya akaba n’umuhanzi ubimazemo igihe Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji ageze kure imyiteguro yo gusohora filime ye y’urwenya yise ‘Cyanzekwana Comedy’ yahuriyemo n’umugore we witwa Ufitenema Yvette bamaze imyaka 5 barushinze.



Integuza y’iyi filime igaragaza ko izajya hanze ku wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020 saa mbiri za mu gitondo. Izagaragaramo Ufitenema Yvette umaze imyaka itanu arushinganye byemewe n’amategeko na Ben Nganji. 

Umugore wa Ben Nganji asanzwe ari umukinnyi w’ikinamico; abamuzi bamwibuka mu iyitwa ‘Nyiramubande’ yacaga ku Ijwi ry’Amerika ndetse n’izindi zitandukanye yagiye akinamo akiri ku intebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye.

Ben Nganji usanzwe ari n’umuhanzi mu njyana ya Reggae yabwiye INYARWANDA ko umugore we yamufashije byihariye mu kwandika iyi filime y’urwenya byanatumye bahuza imbaraga kugira ngo izasohoke nk’uko bayitekerezaga.

Ati “Mu kuyandika twarayandikanye ampa igitekerezo, kubera ko yakinaga ikinamico ari umukobwa nsanga yambera umugeni muri comedy ariko n’ubundi ari na byo.”

Ben Nganji avuga ko ‘Cyanzekwana Comedy’ ishingiye ku nkuru y’umusore w’imyaka 40 y’amavuko, watinze kurongora, noneho akotswa igitutu n’abantu bigatuma yiyemeza kurushinga huti huti!

Ku munsi w’ubukwe, ngo uyu musore yarabyigiwe ajya i Butare kandi ubukwe bwari kubera mu Mujyi wa Kigali. Iyi filime y’urwenya yakiniwe mu turere umunani uhereye mu karere ka Huye, Save ya Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Muri Comedy Ben Nganji yaje aje!

Ben Nganji muri iyi minsi ari gukora filime z’urwenya zitari zimenyerewe mu Rwanda ziri mu ishusho imeze nk’iya filime z’umunyarwenya Chaplin Chaplin na Keaton.

Izi filime z’urwenya ari gukora zitandukanye n’izimenyerewe, aho benshi mu bazikora bibanda ku magambo, mu gihe Ben Nganji we zibanda ku bikorwa kurusha amagambo.

Yabwiye INYARWANDA ati “Nari maze igihe ntagaragara muri comedy mu Rwanda kubera akazi kenshi, ariko nasanze ntaza nkora ibyo abansanze mu kibuga cyangwa abo twakinjiranyemo bakora kandi bamaze kubyubakamo izina, bituma nkora ikinyuranyo.”

Filime ya mbere y’urwenya Ben Nganji yasohoye yitwa ‘Gatumwa’ akurikizaho iyitwa ‘Amadorali 100’ zose ziri kuri shene ye ya Youtube yitwa Ben Nganji Inkirigito.

Ni filime abantu bakunze cyane kugeza ubwo hari abamusabye ko yajya asohora igice kimwe buri imwe mu cyumweru.

Avuga ko ibi byanatumye yegera Emma Claudine wize ibijyanye na filime mu Buholandi batangiza iyiwa ‘Kimondo Kidi’ isohoka buri cyumweru ikajya kuri shene yitwa SEC Channel.

Kimondo Kidi ni filime y’umuryango w’umwana w’umukobwa witwa Kidi ubana na Se witwa Kimondo, akamwigisha byose, uburere akabumutoza. Bakabaho mu buzima bushoboka bwose kandi bakirwanaho basetsa ariko batanga isomo.

Ben Nganji ni umunyarwenya ubifatanya n’umuziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mbonye Umusaza” yacuranzwe henshi, yaririmbye kandi indirimbo nka “Nsazanye inzara”, “Habe n’Akabizu’, “Mon Garçon” n’izindi nyinshi. Ubwamamare bwazamuye n’inkirigito yanyuze benshi.

Ben Nganji yifashishije umugore we Yvette muri filime y'urwenya yise "Cyanzekwana Comedy"

Ben Nganji muri filime z'urwenya yaje aje- Avuga ko yabanje kwitegereza ikibuga cy'abakora izi filime, ahitamo umuvuno we


KANDA HANO UREBE FILIME Y'URWENYA YITWA 'AMADORALI 100' YA BEN NGANJI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umutesi christine3 years ago
    Turagushyihikiye komerezaho rwose comedy zawe turazikunda
  • ADVENTIST2 years ago
    eee!Wariwambayeneza kabisa!!!
  • Bunani Viateur1 year ago
    Ndakwemera ku bihangano utugezaho . Ariko nanjye mfite channel ya Youtube yitwa HITAMOTV-IMPAKA mujye mudukurikirana. Murakoze
  • Uwimana florence1 year ago
    Ben nkunda indirimbozawe narinziko uri umusaza kubera ikiganiro ukora kitwa nyiringanzo none ndabona ukirimuto urwanda rukeneye abantu nkawe komereza aho.





Inyarwanda BACKGROUND