RFL
Kigali

Abafana ba Eddy Kenzo biyemeje kumushakira umugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/10/2020 12:27
2


Nyuma y'uko Eddy Kenzo yagaragaje agahinda afite ko kuba nta mukunzi afite kandi amwifuza byatumye abafana be biyemeza kumushakira umukunzi bifashijije imbuga nkoranyambaga.



Kenzo ukomoka mu gihugu cya Uganda yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake zirimo; Stamina, Sitya Loss n’izindi. Mu buzima busanzwe yakundanye n’umuhanzikazi Rema ndetse baranabyarana gusa nyuma baje gutandukana. Kuva ubwo Eddy Kenzo ntarongera kujya mu rukundo ngo bijye ku mugaragaro.

Kuba abafana be bifuje kumushakira umugore byaturutse ku byo Eddy Kenzo aherutse kwandika kuri instragram ye. Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo umujyanama we (Manager) witwa Martin Beta yakoze ubukwe maze Eddy Kenzo arabashimira.

Mu magambo yakoresheje abashimira Eddy Kenzo yavuze ko atewe ishema na 'Manager' we kandi ko nawe yifuza gukora ubukwe gusa akaba nta mukunzi afite.aha niho abafana benshi bamubwiye ko bagiye ku mushakira umukunzi.

Aba bafana ba Eddy Kenzo bavuze ko bazamushakira umugore umwibagiza agahinda Rema Namakula yamuteye ubwo yamutaye maze akajya gushakana n'undi mugabo witwa Hamzah Ssebunya.

Kugeza ubu abafana ba Eddy Kenzo batangiye gushaka umukobwa umubereye aho bari kubicisha ku mbuga nkoranyambaga. Umukobwa uzahiga abandi akaba ari we bazahitamo maze bamuhuze na Eddy Kenzo.


Eddy Kenzo hamwe na Rema Namakula batandukanye akamusigira agahinda kenshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Inga3 years ago
    Naze twihuze ndumva duhuje agahinda nkaba ndumunyarwanda
  • Regis ADUHIRE3 years ago
    Turashimira Inyarwanda kuburyo mutugezaho amakuru meza kandi kugihe,nubunyamwuga mukoresha,Mukomereze aho!





Inyarwanda BACKGROUND