Banyarwanda namwe banyarwandakazi mbazaniye inkuru y’ingenzi uyu munsi ku bantu bakunda bakoresha amazi aho gukoresha impapuro z’isuku yuma yo gukoresha ubwiherero.
Nyuma y’uko bigaragaye ko abantu benshi bakoresha amazi aho gukoresha impapuro z’isuku
nyuma yo gusura umusarani ariko abahanga bemeza neza ko Amazi atari ikintu gikwiye
gukoreshwa mu gutunganya imyanya y’ibanga
Aha wahita wibaza uti kubera iki ntagomba gukoresha amazi
nisukura? Dore igisubizo:
Gukoresha amazi wisukura nyuma yo gukoresha ubwiherero
bisaba ko ukoresha ikiganza cyawe bityo kikaba cyajyaho microbe ukazikwiza
ahantu hose ukoze, bivuze ko atari wowe wandura gusa ahubwo n’abandi bakoresha
uwo musarani bazandura kuri za microbe wakwirakwije hose
Gukoresha impapuro z’isuku nibyo byiza kuruta amazi, kubera
ko mikorobe zishobora kuba zaramaze kugera ku mazi mbere yuko uyafata,
wayakoresha rero ukaba wakwandura microbe
Impapuro z’isuku ni nziza cyane kuko zorohereye kandi zikaba
zemewe n’abaganga iyi ni nayo mpamvu kuzikoresha nta gisebo kirimo
Gusa abahanga bemeza neza ko aho waba wemerewe gukoresha
amazi ari igihe uzi neza ko uhita ukaraba n’amazi meza n’isabune urahaguruka ku
bwiherero kandi biragoye kuko benshi tuzi neza ko umuntu akaraba intoki yamaze
guhaguruka bivuze ko aba yamaze no kwambara, za microbe tuvuga rero aha ziba
zasigaye ku myambaro yawe ubundi ugakaraba nyuma ukibwira ko ufite isuku
nyamara ntuzi igihe uri bukorere kuri ya myenda yawe wambaye utarakaraba za
ntoki wakoresheje wisukura
Aha ushobora kuduha ubuhamya bw’ibyakubayeho nawe ukatubwira
ikiza hagati yo gukoresha amazi no gukoresha impapuroz’isuku
Src: Healthline .com
TANGA IGITECYEREZO