RFL
Kigali

Ubutaliyani: Imyigaragambyo yo kwamagana amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus yafashe indi ntera

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:27/10/2020 10:42
0


Kuva icyorezo cya coronavirus cyakwirakwira ku isi igihugu cy’Ubutaliyani ni kimwe mu bihugu byajahajwe cyane niki cyorezo dore ko kiri no mu bihugu bifite abantu benshi bahitanywe niki cyorezo. Kuri nyuma y'uko hongewe gufatwa amabwiriza mashya mu buryo bwo kwirinda coronavirus mu butaliyani abaturage benshi bamaganye aya mabwiriza.



Nyuma y'uko leta y’u Butaliyani atangaje amabwiriza mashya yo kwirinda coronavirus abigaragambya bahise bisuka mu mihanda.Ku munsi wejo mu Butaliyani hatangiye imyigaragambyo irimo urugomo kubera ingamba nshya zo guhangana n'inkubiri ya kabiri ya Covid-19.

Nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko mu mijyi itandukanye habaye imirwano ikomeye. Imwe mu mijyi irimo Turin abigaragambya bateraga abapolisi amacupa yaka umuriro (Molotov cocktails). Mu mujyi wa Milan hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya, mu gihe kandi imyigaragambyo yavuzwe no mu mujyi wa Naples.

Zimwe mu ngamba abaturage binubira zirimo ifungwa ry'ama-restaurants, utubari, inzu z'imyitozo ngororamubiri na sinema guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku isaha yaho. Gusa ariko n'ubwo abaturage bigaragambirije aya mabwiriza ni ubwa mbere abaturage muri iki gihugu bigaragambiriza aya mabwiriza yo kwirinda coronavirus kuko amabwiriza yo kuguma mu rugo mu ntangiriro z'uyu mwaka yubahirijwe mu mahoro.

Mu gihe aya mabwiriza mashya yatangiraga gushyirwa mu bikorwa amaduka amwe n'amwe akomeye mu mujyi wa Turin yasahuwe n'abantu bahise bisuka mu mihanda.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko abigaragambya batwitse ibintu mu mihanda, mu gihe polisi nayo yakoreshaga imyuka iryana mu maso mu guhangana nabo.I Milan, rubanda bateraga hejuru bati "ubwisanzure, ubwisanzure, ubwisanzure!" mu gihe barimo barwana n'abapolisi rwagati muri uyu murwa mukuru wa Lombardie, agace kazahajwe cyane n'iyi virusi.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND