RFL
Kigali

Kuki abahanzi bo muri Tanzania bahisemo guhindura imirongo y’indirimbo bagasingiza Perezida Magufuli?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/10/2020 17:58
0


Abahanzi b’ibyamamare mu mumuziki wa Bongo flava kuva mu ntangiriro zo kwiyamamaza ku ishyaka riyoboye muri Tanzania bagiye bagaragara bashyigikiye umukandida bwana Magufuli. Abasesenguzi basanga umuhanzi ukomeye adashyigikiye ubutegetsi buriho yafatwa nk’ubuhakana akaba yakubikirwa imbehe.



Mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka CCM (Chama cha Mapinduzi) byaragaragaye ko indirimbo zikunzwe zahinduriwe imirongo ba nyirazo bahitamo gusingiza bwana Magufuli mu kwisabira umuriro. Ku isonga “Baba lao” isobanura umubyeyi wabo indirimbo y’umuhanzi akaba n’umushoramari mu ruganda rwa muzika Diamond Plutnumz yahinduriwe amagambo aririmbamo uwo mugabo ashyigikiye. 

Abahanzi barimo Alikiba, Harmonize, Rose Muhando n’abandi bakomeye basimburanye ku rubyiniro bashimisha imbaga y’abitabira igikorwa cyo kwamamaza Dr John Pombe Magufuli kuri manda ya kabiri 2020-2025. Si bwana Magufuli gusa ahubwo ni ubutegetsi bwe bwose burimo Visi Perezida Samia Suluhu, Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa n’abandi bari hafi ya Magufuli.

Ni iki kihishe inyuma y’ibyamamare bishyigikiye Perezida Magufuli?

Ishyaka ritavuga rumwe n’iri ku butegetsi na ryo rifite abahanzi barishyigikiye ariko ni bake ndetse ntibakunzwe nk’abashyigikiye bwana Magufuli. Abaturage bo muri Tanzaniya abenshi bari munsi y’imyaka 25 y’amavuko. Ni bibiri bya gatatu by’abatuye Tanzaniya bose. 

Amateka ya Tanzania asobanura ko bidasanzwe ko abahanzi baririmba basingiza abategetsi nk'uko bivugwa n’umwarimu muri kaminuza ya Dar es Salaam, Dr Viscencia Shule. Anazobereye ibijyanye no gutegura ibitaramo. Avuga ko abahanzi bagize uruhare rukomeye mu kubohora Tanzania kandi byarakomeje na nyuma yo kubona ubwigenge. Ati: "Abahanzi bagiye bakoreshwa n’abanyapolitiki". Icyokora uyu mwarimu ntiyemera ko abahanzi basingiza abategetsi kuko bitamenyerewe.

Amategeko muri Tanzaniya agonga abahanzi none bagize ubwoba

Mu myaka itanu ishize muri icyo gihugu hagiyeho amategeko bivugwa ko areberera inyungu z’umuco mu kitwa Basata. Umuhanzi utandukiriye akaririmba ibihabanye n’umuco arahanwa agahagarikwa kuririmbira muri Tanzania wongeyeho amande. Ariko rero byose byagiyeho ku butegetsi bwa Magufuli wifuzaga ko abahanzi bajya ku murongo.

Muri Nyakanga uyu mwaka Perezida Magufuli yahosheje amakimbirane yari amaze imyaka myinshi hagati ya Diamond na Alikiba aho yabahuje akanabambika ingofero. Nyuma Harmonize na we yashimiwe kuba yaratandukanye na Diamond ariko akaba amuvuga neza mu ruhame nk’umuntu wamubereye ikiraro mu rugendo rwe rwa muzika. Perezida Magufuli yagize ati: ”Iyo mbonye Diamond yicaranye na Alikiba ndanezerwa, nabona Harmonize ashimira Diamond bikanyura”.

Muri Tanzaniya nta muhanzi ubayo wikorera ibyo ashatse

Ya mategeko twavuze haruguru areba buri wese. Diamond yigeze kubaho arebana nabi na Leta ya Magufuli aho byabaye ngombwa ko banahura. Yigeze gukora indirimbo anengwa ko yashyizemo amagambo yica nkana umuco. Yigeze gukurikiranwaho gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yarakurikiranywe ariko ku ngingo yo kuririmba ibyica umuco yabisabiye imbabazi.

Mu wa 2018 Diamond yitabye polisi nyuma yo gupostinga amashusho ari gusomana n’umukobwa. Yaje kubisabira imbabazi. Nyuma gato yaje kubuzwa kuririmbira muri Tanzania amezi 8 bitewe n’indirimbo yakoze irimo amagambo yonona nkana umuco wa Tanzania. Indirimbo 'Mwanza' yanenzwe gukoreshamo amashusho y’abakora ibijyanye n’ibyo badakeneye. Byigeze kubaho ko Diamond yashatse kwimuka ngo ajye gutura mu kindi gihugu bitewe n’igitutu yariho. Nyuma yaje gucururuka asaba imbabazi.

Hari impamvu zitandukanye zituma abahanzi bo muri Tanzaniya bahitamo kuririmba basingiza abategetsi bitewe no kurengera umugati. Icyakora abasesenguzi basobanura ko ubwoba bwo kurebwa nabi bushobora kubibatera. BBC news yanditse ko abahanzi muri ibi bihe bari kwiyereka Perezida Magufuli mu rwego rwo gushaka imyanya mu butegetsi.

Umujyanama (Manager) wa Diamond witwa Babu Tale ari guhatanira guhagararira agace akomokamo mu nteko kandi nta muntu bahanganye mu ishyaka riri ku butegetsi. Abandi bahanzi barimo Mwana FA bari gushaka imyanya myiza ku butegetsi ku itike ya CCM iyoboye.

Abahanzi badashyigikiye ubutegetsi baratotezwa

Umuraperi Roma Mkatoliki yakoze indirimbo inenga ubutegetsi bukeye arashimutwa bamusanga ku Nyanja nyuma y’iminsi itatu. Umwaka ushize yakoze indirimbo ibuzwa gucurangwa ku bitangazamakuru. Umuraperi Nay wa Mitego mu mwaka wa 2017 yarafashwe nyuma yo gusohora indirimbo inenga Leta iriho mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND