RFL
Kigali

Racine mu isura nshya n’urusobe rw’injyana harimo n’izitamenyerewe mu Rwanda mu ndirimbo nshya “Nsengera”-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/10/2020 16:27
0


Umuraperi uri kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda, Racine, ukunzwe mu njyana ya Hip Hop, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Nsengera”. Ni indirimbo iri muri Hip Hop ariko ikaba ikubiyemo injyana zitandukanye zigera kuri 5.



Uyu muraperi ukunzwe mu ndirimbo ziandukanye zirimo “Bizacamo”, azwiho kurapa yihuta cyane nk’umwihariko we muri iyi njyana kandi agatanga ubutumwa bukora ku mitima ya benshi. Indirimbo ye nshya “ Nsengera” ikimara gusohoka abenshi bibajije injyana irimo. Ni indirimbo ye yumvikanamo injyana ya Drill imenyerewe mu gihugu cya Chicago n’ahandi hatandukanye, hakazamo kandi Cinematic Music n'izindi.


Mu kigarino na INYARWANDA, Kamatali Thierry uzwi nka Racine muri muzika Nyarwanda, yavuze ko byumvikana neza ko indirimbo “Nsengera” iri mu njyana zitandukanye yahurije hamwe kandi azakomeza gukora kuko bikundwa na benshi.

Ati: Injyana “Nsengera” iri mu bwoko butandukanye, nahurije hamwe injyana ya Trap, Drill, Hiphop, Newshool na Cinemantic Music bamwe batari banamenyereye hano mu Rwanda, ariko “Nsengera” ni indirimbo buri wese yakwisangamo akayumva kandi akumva n’ubutumwa burimo”.


Asobanura ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya, Racine yagize at: “Ubutumwa ni ugusaba gusengerwa kubera ko hari igihe umuntu akora ibyaha bityo agasaba abantu ko bamwegereza Imana bakamusengera agahinduka, nanjye rero navugaga ko abantu bansengera n’undi wese yasengerwa kuko bamwe turi abanyabyaha”. Racine arashimira abantu bose bakomee kumwereka ko bashyigikiye ibihangano bye, ibimutera imbaraga zo gukora muzika.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA “NSENGERA” YA RACINE


 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND