Ku isi hari ibyamamare bitunze amafaranga ku buryo bitangaje, muri Afurika hari abahanzi bazwi ko ari abaherwe ku rwego rwo hejuru barimo umuhanzi w’icyamamare muri Hip Hop, Sarkodie, utunze imodoka 20 zihenze cyane.
Umuyobozi wa Sarkcess Record label, umuraperi, umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Ghana, Sarkodie, aza ku mwanya wa mbere mu baraperi bakomeye muri Afurika, akaba ku mwanya wa 5 mu bahanzi bakize muri Afurika aho atunze Miliyoni 7 z'amadorali nyuma ya Davido, Don Jazz, Banky W na Timaya.
Sarkodie
Sarkodie afatwa nk’umuherwe ukiri muto kuko yavutse ku ya 10 Nyakanga 1988. Ni uwa kane mu muryango w'abantu
batanu. Yakuriye mu mujyi wa Tema. Sarkodie yari umuhanga mu kuririmba akaba yarabitangiye
afite imyaka ine mu 1992. Yakomeje kuririmba kuva mu ishuri yigagamo rya IPMC aho yigaga ibijyanye no gushushanya.
Sarkdie, umuhanzi uzwi cyane wo muri Ghana ariko bamwe bamwibeshyaho ko ari uwo muri Nigeria aho afite
abafarana benshi cyane kubera ko yagiye yumvikana yo cyane mu ndirimbo
zitandukanye yagiye akorana n’abahanzi batandukanye barimo; Wizkid, Ice Prince, Tiwa Savage, Banky
W, Davido, Face Idibia, Fuse ODG, n'abandi.
Sarkodie yitabiriye amarushanwa hafi 148, yahawe ibihembo 82, 22 bya muzika ya Ghana avukamo harimo n’ibihembo 5 bikomeye birimo n’icy’umuhanzi w’umwaka wa Hip Hop. Ni umucuruzi kuko afite n’uruganda rw’imyenda ”Sarkodie Clothing” ku ya 27 Mata 2013.
Yabaye ku mugaragaro Ambasaderi w’Ubucuruzi muri Samsung Electronics,
akaba umugiraneza washize umuryango ufasha abantu yise ”Sarkodie Foundation” afatanije
na Tigo Telecommunication ya Ghana.
Ibi bituma aba umwe mu bahanzi bakize muri Afurika fite umutungo ungana na miliyoni 7 z'amadolari nk'uko Forbes ibitangaza.Akagira imodoka zihenze cyane zitandukany
Sarkodie n'imidokaye ye yo mu bwoko bwa Kantana
Lamborghini
Aventador,
2016
Range Rover Sport .
2017
Mercedes-Benz G63
TANGA IGITECYEREZO