RFL
Kigali

Ese kuki urwari urukundo rutoshye ruhinduka amatovu ?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/10/2020 13:18
0


Guhura n’abanu bashya bibaho kandi ntiwabirwanya.Guhura n’umuntu ukamwishimira ukishimira ko muri kumwe ni kimwe mu bigaragaza ko watangiye ku mukunda. Mu bwitonzi bwinshi rero uzisanga wamuhaye amahirwe cyangwa se we ayaguhe akubwire ko yumva mwakomezanya. Abenshi aha bagwa mu mutego w’ibyiyumviro bitewe n’igihe gito bamaranye n’uwo munt



Byibaze! Ese wigeze wisanga wakunze umuntu nta gihe kinini gishize muhuye? Ese ujya wibaza niba uyu muntu mwahuye uri uwanyawe kuri wowe, cyangwa niba hari ikintu kimwe, bibiri cyangwa byinshi by’ingenzi bikwereka ko ashobora kuba ariwe wari utegereje? Tuvuge ko mumaranye igihe mubana cyangwa mukundana, Ese hari ikidasanzwe ujya umubonaho? Ujya wibaza niba yarahindutse ? Bibaho ku muntu muzima kuba wakwibaza ibibazo nk’ibyo byose tuvuze haraguru kuko ni byo bituma urukundo rwanyu ruba rwiza rugatoha aho kuba amatovu. Nyuma yo kwibaza ibyo bibazo rero byanga bikunze uzanibaza igitera ibyo bibazo kuba.


REKA TUREBERE HAMWE IMPAMVU NYAMUKURU ZITUMA URWARI URUKUNDO RUTOSHYE RUHINDUKA AMATOVU

1.      Kutita ku marangamutima ya mugenzi wawe

Hari imvugo igira iti ”Gusohora ibishaje, ukinjiza ibishya”. Wenda ni bwo wayumva, ariko iyi mvugo ikunda gukoreshwa mu rukundo cyane n’abantu babaye mu buzima bugoye, banzwe mu rukundo, ababihiwe n’urukundo ndetse n’abaruzinutswe. 

Hari igihe uzakunda umuntu wanyuze muri kimwe muri ibyo ukagorwa no kumenya ubufasha wamuha mu gihe uri kubona atangiye kukunaniza. Ubusanzwe uwo muntu yifitemo interuro igira iti ”N'ubundi nawe uzagenda haze undi, ntabwo uzigera umfatira igihe kinini rero, reka dukundane by’aka kanya ariko nibinzamo nzakunaniza wijyane, ese ubundi kuki naguhaye amahirwe?”. Uyu muntu burya aragoranye ariko niba nawe uzi ko ushikama ku ntego uzamushobora.

Inkundo nyinshi zirasenyuka izindi zigahora mu miserero kubera aka kantu ka mbere twavuze. Fata umwanya rero ukunde umuntu wawe, umenye amateka ye mabi yanyuzemo mu rukundo, umumenye bizagufasha kumenya uko uramufasha kandi urukundo rwanyu ntirube amatovu ahanda ahubwo rube nk’ururabo rutumishwa n’izuba.

2.      Kuba umwe muri mwe ataganira

Urukundo rugizwe n’ibiganiro. Abahanga mu mibanire bavuga ko kuganira ari imwe mu nkingi urukundo rw’ukuri rwubakiyeho. Aha uhite utekereza ku itumanaho (Communication) niba umwe muri mwe akunda kuba ari wenyine iteka ryose, kuba atuje cyane atavuga, bizagorana mu gihe wowe wiyiziho kwisanzura cyane. Ntabwo tuvuze ko mugomba guhura muhuje ijana ku ijana ariko nanone ntabwo bigomba kuba zero ku ijana niba mushaka kubaka urukundo.

3.      Ubutizerwa n’ubushukanyi

Mu gitabo Jay Shetty yise ngo ‘Think Like Monk’ harimo amagambo agira ati” Nunshuka rimwe , ikimwaro kiraba kiri kuri wowe, nunshuka bwa kabiri ikimwaro kiraba kiri kuri njye , nunshuka bwa gatatu , ikimwaro kiraza kuri twese”. Ibinyoma byangiza urukundo bikarusenya burundu , icyari umunezero kigahinduka ubusharire. Aya magambo tubonye ashushanya ko ikinyoma gishobora kwihanganirwa ariko ntigikomeze kuba, mu gihe kigizwe umuco mwese kibagiraho ingaruka zikomeye mu mibereho yabo.

4.      Kwikunda cyane ku ruhande rumwe

Kwifata nk’aho nta mwanya ufite wo guhumeka kubera gutekereza ko uwo ukunda uri kumwe n’abandi, ni ikigaragaza ko ufite kwikunda cyane muri wowe. Niba koko uzi neza ko mukundana, mwizere. Gabanya kwikunda nawe umuhe umwanya wo kwitekerezaho no kugutekerezaho.

5.      Intera ndende hagati yanyu

Kumva ko mufite intera ndende hagati yanyu bishobora gutuma urukundo rwanyu rusharira cyane kuri umwe. Niba mutari kumwe wibifataho umwanya cyane ngo utekereze ko adahari niba koko ushaka ko urukundo rwanyu rukomeza kubaho. Intera ndende hagati y’abakundana iyo yahawe umwanya ibishya urukundo cyane.

6.      Kurekeraho kugerageza

Mu ntangiriro abantu baba bakundana cyane, ugasanga bategura gusohokana , bagatembera, bakambara neza kugira ngo bakururane mu ntekerezo. Uko imyaka ishira ni ko ibi bihinduka kuri bamwe ugasanga umwe muri bo ntakigerageza kwiyegereza mugenzi we. Ibi iyo bibaye rero ni bwo usanga urukundo rwahindutse amatovu ruriguhanda.

Fata umwanya utekereze kuri mugenzi wawe. Mukunde nk’aho nta wundi usigaye inyuma. Muhe umwanya, mufashe mutere indabo z’urukundo zizakurire mu murima mwiza wahinzwe na mwe ubwanyu. 

Wimwirengangiza cyangwa ngo wumve ko wagezeyo, wibifata nk’aho byarangiye kuko no ku munota wa nyuma umukinnyi atsinda igitego. Ese hari ikibazo ufite mu rukundo rwawe ? Hari icyo iyi nkuru igusigiye se ? Siga igitekerezo cyangwa inyunganizi.

Amatovu: Ni ikimera cyera mu bice by’icyaro kigira amahwa amahanda cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND