RFL
Kigali

Wacson wakoranye indirimbo na Nel Ngabo yamaze gushyira hanze 'Pine' yumvikanamo abahanzi 3-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/10/2020 14:33
1


Umuhanzi w’umuraperi Wacson yashyize hanze indirimbo yise 'Pine' yumvikanamo abahanzi bakizamuka 3, iyi ndirimbo ishingiye ku rukundo ariko igenda mu njyana ya Hiphop.



Uyu muhanzi yatangiye gushyira hanze indirimbo mu 2018 ubwo yahuraga na Nelly Ngabo bagakorana indirimbo itaramenyekanye yitwa “Mbwira” nayo ishingiye ku magambo y’urukundo.


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Wacson yavuze ko ubu ari cyo gihe ngo yiyerekane muri muzika Nyarwanda akerekana ko ashoboye. Avuga ko muzika igoye mu gihe idafite abayitera ingabo mu bitugu nk’imbogamizi abona ku bahanzi bakizamuka bigorana kumenyekana iyo ntawe ubafasha ibikorwa bya muzika.

Wacson, yagize ati: “Niyumvisemo impano nkiri muto ariko ubushobozi n’amasomo bigenda biba imbogamizi, umuziki bisaba guhozaho, ubwo nakoranaga indirimbo na Nelly Ngabo nagombaga guhita nkurikizaho izindi ariko siko byagenze, navuga ko iki ari cyo gihe ngo ninjire muri muzika nyir'izina, impano ndayifite kandi abenshi barayishima nkanayiyumvamo”.


Uyu muraperi Wacson asanga umuziki Nyarwada uri kugenda utera imbere ariko ukaba ugikeneye abantu benshi batandukanye bashora imari ku banyempano mu gihe zihari. Akomeza ashimangira ko agiye kujya akora ibihangano byiza kandi bishimisha abantu. 

Imbaraga zo gukora muzika azikomora ku bantu bamubonamo impano yewe n’ababyeyi be bakamushyigikira mu buyo bushoboka. Yizera ko muzika ye izatera imbere hatagize igihinduka mu buzima, kuko ubu ari bwo yinjiye mu muziki nyirizina.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "PINE" YA WACSON N’ABANDI BAHANZI


 

KANDA HANO WUMVE "MBWIRA' YA WACSON FT NELY NGABO


 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isimbi3 years ago
    Wacson courage birimo biraza nta gucika intege tukuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND