Umuhanzi w’umuraperi Wacson yashyize hanze indirimbo yise 'Pine' yumvikanamo abahanzi bakizamuka 3, iyi ndirimbo ishingiye ku rukundo ariko igenda mu njyana ya Hiphop.
Uyu
muhanzi yatangiye gushyira hanze indirimbo mu 2018 ubwo yahuraga
na Nelly Ngabo bagakorana indirimbo itaramenyekanye yitwa “Mbwira” nayo ishingiye ku magambo y’urukundo.
Mu
kiganiro na InyaRwanda.com, Wacson yavuze ko ubu ari cyo gihe ngo yiyerekane muri
muzika Nyarwanda akerekana ko ashoboye. Avuga ko muzika igoye mu gihe
idafite abayitera ingabo mu bitugu nk’imbogamizi abona ku bahanzi bakizamuka
bigorana kumenyekana iyo ntawe ubafasha ibikorwa bya muzika.
Wacson,
yagize ati: “Niyumvisemo impano nkiri muto ariko ubushobozi n’amasomo bigenda
biba imbogamizi, umuziki bisaba guhozaho, ubwo nakoranaga indirimbo na Nelly Ngabo
nagombaga guhita nkurikizaho izindi ariko siko byagenze, navuga ko iki ari cyo
gihe ngo ninjire muri muzika nyir'izina, impano ndayifite kandi abenshi barayishima
nkanayiyumvamo”.
Uyu muraperi Wacson asanga umuziki Nyarwada uri kugenda utera imbere ariko ukaba ugikeneye abantu benshi batandukanye bashora imari ku banyempano mu gihe zihari. Akomeza ashimangira ko agiye kujya akora ibihangano byiza kandi bishimisha abantu.
Imbaraga zo gukora muzika azikomora ku bantu bamubonamo
impano yewe n’ababyeyi be bakamushyigikira mu buyo bushoboka. Yizera ko muzika
ye izatera imbere hatagize igihinduka mu buzima, kuko ubu ari bwo yinjiye mu muziki
nyirizina.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "PINE" YA WACSON N’ABANDI BAHANZI
KANDA HANO WUMVE "MBWIRA' YA WACSON FT NELY NGABO
TANGA IGITECYEREZO