Abahanga bati: “Icyo uzaba cyo muragendana kandi impano ya muntu ni imari iziritse”. Ibi ni byo koko ntawisanze ku isi afite byose, bisaba gukorana imbaraga mu byo ukora byose byaba akarusho ukavukana impano ntipfukiranwe nk’uko ubu umuhanzi Diamond Platnumz ari icyamamare.
Umuhanzi
w’icyamamare muri Afurka y’iburasirazuba by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania,
Diamond Platnumz, ubu ari mu baherwe n'ubwo yavutse mu muryango ukennye cyane. Naseeb Abdul Juma (Diamond
Platnumz) ufite imyaka 31 y’amavuko, mbere yo kwinjira muri muzika yari
umushabitsi utifashije abazwi nk’abazunguzayi, aho yacuruzaga imyenda n’inkweto atembera
mu muhanda ahereza abahisi n’abagenzi areba ko bamugurira akabona amaramuko.
Yatangiye umuziki nyirizina mu mwaka wa 2009,
atangirira ku ndirimbo ye yise ”Kamwambia” irakundwa kugeza magingo aya. Diamond yunzemo indi ndirimbo yise 'Lala Salama', nayo yakirwa neza. Uyu munsi wa none ni umuhanzi w’igikomerezwa muri Afurika uri mu bahanze cyane muri Afrika ku bijyanye no kumutumira mu gitaramo, akaba uhenze wa mbere muri 'East Africa'.
Hari ibintu 5 wamenya kuri Diamond Platnumz
1. Ni we muhanzi wa mbere uhenze kumutumira muri
Afurika y’Iburasirazuba
Diamond ni we uyoboye muzika ya Tanzania ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu mwaka wa 2015, gutumira uyu muhanzi
akaririmba mu gitaramo kimwe, yari ibihumbi 40 by’Amadorali ya Amerika. Amakuru avuga ko kuri ubu atajya munsi y’ibihumbi 100 by’amadorali ku mutumira, aha
ni hafi Miliyoni 100 z’Amanyarwanda.
2. Umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakoranye n’indirimbo
nyinshi n’ibyamamare bihenze byo muri Amerika
Diamond Platnumz, amaze gukorana indirimbio
n’ibyamamare muri Amerika harimo; Ne-Yo uri mu bakunzwe ku isi kandi bahenze. Indirimbo “Marry
You” bakoranye yakunzwe ku isi irebwa n’abantu basaga Miliyoni 46 ku rubuga rwa Youtube.
Muri 2017, Diamond yakoze indirimbo yitwa “Waka Waka” ayikorana
n’umunyamerika w’icyamamare Rick Ross. Ibi byerekanye ko Diamond afite
itandukaniro n’abandi bahanzi harimo gushimangira ko amaze gutera intambwe muri
Afurika yose.
Mu mwaka wa 2018, nanone Diamond yashyize hanze indirimbo yise “African Beauty” yakoranye n’umuhanzi wo muri Amerika nawe ukunzwe cyane, Omarion. Uyu mwaka 2020, yakoranye indirimbo n'icyamamarekazi Alicia Keys, yiswe "Wasted Energy". Diamond gukorana n’abahanzi 4 b’ibikomerezwa nk’aba byari bihagije kuba yakwamamara
muri Amerika n’isi yose.
3. Yaciye agahigo ku gukurikirwa cyane kuri Youtube
muri Afurika
Diamond Platnumz umuyobozi wa Label ya WCB Wasafi Record ifasha abahanzi, ni we
wa mbere muri Afurika ufite indirimbo zarebwe inshuro nyinshi muri Afurika aho zisaga miliyoni 900 uziteranyije zose zikaba zararebwe na miliyoni zisaga 903
kuri shene ye ya Youtube yitwa ‘Diamond Platnumz’ kuva mu mwaka wa 2011
ayifunguye.
Ku ibarura
rya Werurwe uyu mwaka 2020, Diamond yari yahigitse abahanzi bo muri Afurika b’ibyamamare
birimo Wizkid wari usanzwe ayoboye uru rutonde, we indirimbo ze zikaba zararebwe na miliyoni 792, iza Davido
zirebwa na miliyoni 543 naho iza Burnaboy zirebwa na miliyoni 429 ,Diamond
yamamaye ku isi atyo.
4. Ni we muhanzi
muri Afurika y’Iburasirazuba indege yagejeje ku rubyiniro
Abahanzi
bagenda mu ndege cyane iyo bagiye mu bitaramo hanze y’igihugu, ariko ni gacye
cyane uzasanga umuhanzi yitabira igitaramo cy’imbere mu gihugu akamanukira mu
ndege. Umuhanzi Diamond Platnumz mu mateka ye, hiyongeramo ko yamanukiye mu
ndege abafana bari bamutegereje, aba uwa mbere mu mateka ya Tanzania no hanze yaho
mu bihugu by’ibituranyi.
Uyu mwaka tariki 22, Kanama, ni bwo Diamond yatunguranye amanukira mu ndege aparika muri sitade yitiriwe Nyakwigendera Benjamin Mkapa, ubwo yaririmbaga mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe Simba Sports Club. Iyi sitade yari irimo abantu basaga ibihumbi 30.
5. Ni we
muhanzi wakundanye akanatandukana n’abakobwa benshi muri Afurika
Diamond ari mu bahanzi ku mugabane wa Afurika bavuzweho byinshi byiza byivanze
n’ibibi, aho bamwe bashima impano ye idasanzwe, abandi bakanenga uburyo yitwara mu
rukundo hagati ye n’abakobwa dore ko akundana nabo bikarangira nta n’umwe
barambanye.
Diamond ufite abana 4 yabyaye ku bagore batandukanye, yavuzwe mu Rukundo na; Rehema Fabian, Upendo Mushi, Aunt Ezekiel, Wema Sepetu (urukundo rwabo n’ubu ruranugwanugwa), Penny Mungiliwa, Jokate Mwengelo, Jacqueline Wolper (wari umukunzi wa Harmonize);
Hamisa Mobetto (banabyaranye umwana), Tunda Sebastian, Zari Hassan (umugore we babanye mu nzu igihe kinini babyarana abana2 ),Tanasha Donna (Barashakanye babyarana umwana, ni nawe baherukana nk’umugore) hari n’abandi bavuzwe mu mubano we ariko aba bose baratandukanye.
Ntabwo twashimangira ko Diamond ari we muhanzi wa mbere muri Afurika wakundanye n'abagore benshi, ariko mu byamamare azamo. Uwo twavuga umaze guca agahigo ko kugira abagore benshi ni umuhanzi w’umugande Weasel kubera ko afite abana benshi cyane kurenza
Diamond, gusa nanone aho batandukaniye ni uko umubare w'abakunzi ba Weasel utazwi.
TANGA IGITECYEREZO