RFL
Kigali

Shima yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 24 akora indirimbo ivuga ku rukumbuzi yari afitiye yifashishijemo Bruce Melodie-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2020 9:15
1


Umuhanzi w'umunyarwanda akaba n’umwanditsi w’ibitabo Shima Charles wari umaze imyaka 24 atagera mu Rwanda yakoze indirimbo yise ‘24’ yifashishije Bruce Melodie mu kugaragaza urukumbuzi yagiriye igihugu cyamubyaye.



Nta jwi rya Shima Charles ryumvikana muri iyi ndirimbo ‘24’. Gusa ni we wanditse iyi ndirimbo asaba Bruce Melodie ko yayimuririmbira cyane ko ubwo yazaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu 2018 yamenyanye n’uyu muhanzi bihagije.

Shima avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma y’igihe kinini agerageza kwandika igitabo kivuga ku rukumbuzi afitiye u Rwanda nyuma y’imyaka 24 atarugero, ariko agahura n’inzitizi zatumye adasoza igitabo cye.

Uyu mugabo avuga ko abanyarwanda baba mu mahanga bakumbura igihugu cyababyaye, bityo ko iyi ndirimbo izabaherekeza mu gihugu cyose baza batekereza ku Rwanda.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’Ikinyarwanda akomeye. Shima avuga ko mu gihe cy’imyaka 24 ari muri Canada, yagiye agerageza kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda agira ngo atazarwibagirwa ariko kandi ngo hari igihe yigeze kumara imyaka ine avuga icyongereza.

Bruce Melodie aririmba yishyize mu mwanya wa Shima Charles, akavuga ko yagenze amahanga ariko ko nta hantu yasanze yakwitaba iwabo kurusha aho yavukiye mu Rwanda.

Akangurira abantu gusura u Rwanda kuko ari heza. Avuga ko imyaka 24 ishize yasanze u Rwanda ari rwiza, hari ibikorwa by’iterambere by’iterambere, abantu bidagadura mu bihe bitandukanye, abanyarwanda bakirana urugwiro ababaganye n’ibindi.

Shima Charles yabwiye INYARWANDA ati “Indirimbo byaranyoroheye kuko nahise ntekereza igihugu nakumbuye, ahantu hose nagiye njya ni iki njyewe Shima ndimo gutekereza ariko nanone ndimo gushima ukuntu Abanyarwanda banyakiriye.”

Akomeza ati “Kwandika indirimbo byamfasha nk’iminota 10, ndumva nari mfite byinshi mu mutwe wanjye. Ndabyandika. Icyo gihe nari narahuye na Bruce, twari twaraganiriye, twarabaye inshuti igitekerezo nyimugezaho.”

SHIMA CHARLES YASOHOYE INDIRIMBO YISE '24' YIFASHISHIJEMO BRUCE MELODIE

">

Shima avuga ko yanditse iyi ndirimbo mu gihe cya Guma mu Rugo. Ni ku nshuro ya kabiri uyu mugabo yari agarutse mu Rwanda, avuga ko yahisemo kwandika urukumbuzi yari afite nyuma y’imyaka 24 atagera mu Rwanda.

Shima avuga ko kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 24 yagize umunezero udasanze, ndetse ahita yiyemeza kujya agaruka kenshi gashoboka.

Muri iki gihe ari mu Rwanda aho yashinze ikigo cyitwa ‘Za Niheza’ gifasha ba mukerarugendo bo mu Rwanda n’abo mu mahanga, gusobanukirwa byimbitse amateka y’u Rwanda ashingiye ku muco.

Shima avuga ko ari muri Canada yagiye atekereza gukora igikorwa kizabaho ingoma n’ibihe, kizafasha urubyiruko ndetse n’u Rwanda muri rusange.

‘Za Niheza’ avuga ko mu myaka 10 iri imbere izaba ari igikorwa kinini, yarahaye akazi umubare munini w’urubyiruko n’abandi bifuza kugira uruhare mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Shema yavuye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ubuzima yabukomereje muri Canada, aho yize amashuri yisumbuye na Kaminuza ndetse ahabona akazi keza.

Uyu mugabo avuga ko yabashije kwisanga mu buzima bwo muri Canada, agira inshuti n’abavandimwe kugeza ubwo yiyemeje kugaruka ku isoko.

Umuhanzi Bruce Melodie yaririmbye indirimbo '24' ya Shima Charles wari umaze imyaka 24 aba muri Canada

Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'ibitabo Shima Charles yasohoye indirimbo ivuga ku rukumbuzi yari afitiye u Rwanda nyuma y'imyaka 24

Shima yavuze ko ari mu Canada yagiye akurikirana amakuru ku Rwanda byatumaga ahora amenya ubuzima bw'igihugu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IDUTIZE EPAPHRODUTE3 years ago
    MURABASHA





Inyarwanda BACKGROUND