Mu bwongereza abanyeshuri basanzwe bahabwa amafunguro ku ishuri ariko mu gihe COVID-19 yibasiraga iki gihugu bwa mbere, Leta yahagaritse iki gikorwa doreko n’amashuri yarafunze. Ibi byibasiye imiryango ikennye cyane kubera itabashaga kugaburira abana uko bikwiye. Rashford niko gutangiza gahunda yo gufasha iyi miryango.
Muri Kamena, Rashford
yashoboye kwemeza guverinoma ya Boris Johnson gukomeza kugaburira abana mu gihe
amashuri yari afunze mu nkundura ya mbere ya COVID-19. Abana basaga miriyoni 1,5
ni abagenerwa bikorwa kuri iyi gahunda.
Hashize igihe gito
amashuri yongeye gufungura mu Bwongereza ndetse na gahunda y’ifunguro
isubukurwa hose. Nyamara hari impungenge na none zikomeye kubera abana bagiye
kujya mu biruhuko. Uyu mukinnyi yongeye gutakamba asaba Leta ko yakomeza gahunda
y’ifunguro ku banyeshuri cyane cyane abo mu miryango ikennye nyamara yatewe
utwatsi.
Inteko ishingamategeko
iherutse gutorera oya umushinga w’itegeko ryateganyaga gukomeza kugaburira abana
ku mashuri mu biruhuko. N’ubwo amashuri yarikuba afunze aba bana
barikugaburirwa kugeza kuri Pasika.
Uyu mukinnyi wa ruhago
wabigize umwuga dore ko akinira ikipe ya Manchester United kimwe n’iy’ u
Bwongereza ari mu byishimo bikomeye nyuma yuko abashoramari biyemeje kumufasha
mu bikorwa bye.
Rashford aherutse
guhemberwa iki gikorwa cy’urukundo yatangije. Mu bihembo yahawe harimo n’impamyabumenyi
y’ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Manchester. Ubwo yahabwaga iki
gihembo yatangaje ko ibi bikorwa azi akamaro kabwo kuko nawe ubwe mu gihe
yigaga mu mashuri mato iwabo babonaga amafunguro ahagije bigoranye. Yakomeje
yerekana ko iwabo kimwe n’indi miryango bafashwaga n’iri funguro ryo ku ishuri.
Ibikorwa byiganjemo iby’abacuruza
ibiryo kimwe n’ubuyobozi bw’imijyi imwe n’imwe ni byo byiyemeje gufasha
imiryango muri iki gihe cy’ibiruhuko.
TANGA IGITECYEREZO