RFL
Kigali

Dore gitari zihenze ku isi zirengeje Miliyari 2 Frw! Bob Marley yari atunze izigera kuri 7 - AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/10/2020 11:44
0


Umuziki uryohera amatwi cyane cyane iyo uri kumvikanamo ibicurangisho bitandukanye birimo Gitari. Akenshi ushobora kwibaza ko nta gitari yarenza Miliyari y’Amanyarwanda ariko zirayakuba cyane.



Hari abahanzi b’ibyamamare ku Isi n’abacuranzi babiye bakoresha ibi bicurangisho byiganjemo gitari, abahanzi bamwe bari baraziguze bazitunze, nka Bob Marley umunyabigwi mu njyana ya Reggae watabarutse, yari yaraguze gitari 7 mu zihenze ku isi. Reka turebe gitari 10 zihenze ku isi zanatunzwe n’ibyamamare.

 1 Fender Stratocaster

Most Expensive Guitars - Reach Out To Asia Fender Stratocaster

Iyi ni gitari ihenze cyane ku isi, inazwi cyane ku kazina ka “Reach Out to Asia” Fender Stratocaster, iyi gitari muri 2015 yaguraga Miliyoni 2.7 z'amadolari y’Amerika, ubwo ni hafi Miliyari 3 z’Amanyarwanda. Iyi gitari yari ibisubizo by’umushinga w’umucuranzi Bryan Adams wayamamaje muri Asia. Iyi gitari  yashyizweho umukono nka gitari ihenze ku isi n’abahanzi 19 barimo; Jimmy Page, Mick Jagger, Eric Clapton, Keith Richards, Brian May, David Gilmour, Jeff Beck, Liam Gallagher, Angus, Malcolm Young, Brian Adams n’abandi.

2.J-160E Acoustic-Electric

Most Expensive Guitars - John Lennon's 1962 Gibson J-160E Acoustic-Electric

Iyi igura Miliyoni 2.4 z'amadorali, iza ku mwanya wa kabiri muri gitari zihenze ku isi. Nyirizina yitwa “1962 Gibson J-160E Acoustic-Electric”, yari imwe muri gitari ya acoustic isa neza cyane yaguzwe na John Lennon na George Harrison i Londres mu 1962 bityo kuyimenyekanisha irabitirirwa. Yakoreshejwe cyane n’abahanzi nka; Paul McCartney n’abandi.

 3.1968 Fender Stratocaster

Most Expensive Guitars - Jimi Hendrix's 1968 Fender Stratocaster

Iyi gitari nayo irahenze kuko igura nibura Miliyoni 2 z'Amadorari y’Amerika, hafi Miliyali 2 z’Amafanga y’u Rwanda. Yacuranzwe na Jimi Hendrix mu iserukiramuco rya muzika rya Woodstock 1969; ahabereye ibikorwa bye byamamaye bya "star -Spangled Banner". Kubera amateka yihariye, Paul Allen, washinze Microsoft, yaguze gitari mu 1998 ku madolari agera kuri miliyoni 2. 

 4.“Wolf”

Most Expensive Guitars - Jerry Garcia's Wolf

Iyi ni Gitari igura Miliyoni 1.9 z’Amadorali y’Amerika, hafi Miliyari 2 mu manyarwanda. Gitari ya kabiri yakoreshejwe cyane na Jerry Garcia wari warayiguze.

5. Washburn 22-Series Hawk

Marley's guitar among most expensive

Iyi gitari izwi cyane kuri Bob Marley, umuhanzi wamamaye mu njyana ya Reggae, yari yaraguze izi gitari 7 abana nazo, imwe igura Miliyoni 1.2, wakuba 7, akaba yaraziguze nibura Miliyoni zirenga 8 z’Amadorali y’Amerika.

Kubera ko Bob Marley yagiraga ubuntu bwinshi byatumye imwe muri izo gitari yo mu bwoko bwa 22-Series Hawk Washburn; ayitanze nk'impano, ayiha umutekinisiye we wa gitari, Gary Clausen. Bob Marley amaze gupfa amakuru avuga ko Leya ya Jamaica, yafashe izo gitari nk’umutungo w’igihugu izigurisha mu cyamunara.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND