RFL
Kigali

Nyuma y'iminsi 219 ku butaka bw'u Rwanda hongeye gukinirwa umupira w'amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/10/2020 18:18
0


Umukino wa gicuti wahuje APR FC na AS Kigali wabereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2020, wabaye umukino wa mbere ukiniwe ku butaka bw'u Rwanda mu minsi 219 yari ishize nta mukino n'umwe ukinwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.



Uyu mukino wabereye ku kibuga cy'imyitozo cya APR FC giherereye i Shyorongi, warangiye amakipe aguye miswi 1-1. Nta bafana bari ku kibuga bijyanye n'amabwiriza ya Leta atarakomorera abafana kujya ku bibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

APR FC niyo yabanje gufungura amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Mugunga Yves, mu gihe mu gice cya kabiri Muhadjiri Hakizimana yishyuriye AS Kigali, iminota 90 y'umukino irangira amakipe aguye miswi.

Ni umukino wa gicuti wo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino nyafurika bazasohokeramo u Rwanda mu kwezi gutaha, ubwo APR FC izaba ikina CAF Champions League, mu gihe AS Kigali izakina CAF Confederations Cup.

Amakipe yombi yabonye umwanya wo gukinisha abakinnyi bashya baguzwe kugira ngo baze gufasha ikipe gushaka umusaruro mwiza mu marushanwa bazitabira. Ntabwo ari uyu mukino wonyine aya makipe akinnye kuko ari no gutegura undi wa gicuti uzabahuza mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukarishya imyiteguro.

Mu Rwanda haherukaga kubera umukino w'umupira w'amaguru tariki ya 13 Werurwe 2020, ubwo amakipe amwe n'amwe yakinaga umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere, gusa nta bafana bemerewe kwinjira ku bibuga uwo munsi, kubera ko mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye Coronavirus.

Tariki ya 17 Ugushyingo 2020, nibwo biteganyijwe ko mu Rwanda hazabera umukino wa mbere mpuzamahanga muri ruhago kuva icyorezo cya Coronavirus cyahagera, ubwo u Rwanda ruzaba rwakiriye Cape Vert mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika 'CAN 2021'.

 APR FC yaguye miswi na AS Kigali 1-1

Hashize igihe kirekire aya makipe arangwa no kunganya mu mikino yayahuje mu marushanwa atandukanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND