RFL
Kigali

Hehe n'icyaka! Bralirwa yasobanuye impamvu Mützig yari imaze iminsi yarabuze ku isoko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2020 16:36
1


Kuva mu byumweru bishize abantu batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga bandika bavuga ko inzoga ya Mützig bayibuze ku isoko, kandi inzira yabo igana ku ntsinzi nk’uko amagambo ayiherekeza abivuga “Mützig, the Taste of Success.”



Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa PLC, rwatangaje ko inzoga ya Mützig iri mu zikunzwe cyane yari imaze iminsi yarabuze ku isoko kubera ko hakorwaga imirimo yo kubungabunga imishini z’uruganda.

Mu itangazo uru ruganda rwanyujije ku rukuta rwa Twitter, rigira riti “Ibura rya Mützig ryagaragaye mu minsi ishize ryaturutse ku kubungabunga imashini z’uruganda bijyanye n’amahame y’ubuziranenge tugenderaho (ISO 9001).”

Bralirwa PLC ikomeza ivuga ko ubu inzoga ya Mützig ‘iboneka hose ku isoko ryo mu Rwanda’, ibi bikaba bisobanuye ko abakunzi b'iyi nzoga nta kundi kongera kwicwa n'icyaka kuko yamaze kugaruka ku isoko.

Bralirwa PLC yavuze ko hamwe no kugurisha bihebuje iki kinyobwa cya Mützig mu gihe cyashize, yiyemeje gukomeza gukorana umwete n’umurava ngo "ibinyobwa byacu bikomeze bigere hose ku isoko” Yunzemo iti “Mukomeze kuryoherwa n’ibinyobwa byacu byiza.”  

Hari igenzura ryakozwe rigaragaza ko Mützig ikunzwe ku gipimo cya 72% naho Primus ikanyobwa ku kigero cya 69%. Iyi nzoga ifungwa mu macupa ya santilitiro 65 na 33, aho ifite alcool ya 5.5%.

Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyacyo cya Mützig itera inkunga ibitaramo by’imyidagaduro bizwi nka Mützig Beer Fest bibera mu Rwanda bitumirwamo abahanzi bihagazeho. Byaririmbyemo abarimo Wizkid, Meddy n’abandi.

Bralirwa yavuze impamvu inzoga ya Mützig yari imaze iminsi yarabuze ku isoko; yizeza abakiriya kurushaho kuyibagezaho


Mutziig ni nyambere mu nzoga zikunzwe cyane mu Rwanda. Ni inzoga imaze imyaka isaga 200






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ariko kuki norisi muyihenda3 years ago
    Kuki norisi ihenda cyane





Inyarwanda BACKGROUND