RFL
Kigali

Nabonibo Albert wiyemerera ko umutinganyi yashimishijwe no kuba Papa Francis ashyigikiye abatinganyi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/10/2020 17:59
2


Albert Nabonibo, utuye i Kigali kandi akaba asanzwe ari umutinganyi ndetse wigeze no kubihamya ku mugaragaro, yashimishijwe no kuba Papa Francis yahaye abatinganyi bagenzi be umudendezo ndetse akaba abashyigikiye.



Kuwa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020 Papa Francis yivugiye ko yumva abaryamana bahuje ibitsina bakwiye "kwemerwa imbere y'amategeko" no "kugira umuryango". Ibi yavuze bikaba bitavugwaho rumwe na benshi.

Ku rundi ruhande ni inkuru yashimishije abatinganyi. Umwe mu baryamana bahuje ibitsina mu Rwanda ari we Nabonibo Albert yavuze ko Papa Francis yavuze biriya kuko ari umuntu "ufite imyumvire iri hejuru kandi ushyira mu gaciro ku burenganzira bwa muntu".

At i"Navuga ko yadufashije mu rugendo rwo kugira ngo umuntu abeho uko abyumva". Akomeza avuga ko ikibazo kiriho mu Rwanda no muri Afurika muri rusange ari uko hari "abantu benshi bafite imyumvire iri hasi mu kubaha uko umuntu ateye no guhitamo kwe".

Ati "Byonyine kuba yabivuzeho ubwabyo ni intambwe ikomeye kuko n'ubundi ni urugendo. Ikibazo gihari ni uko abantu badashaka kubivugaho, urugero hano mu Rwanda no muri Africa, birengangiza ko abaryamana bahuje ibitsina bahari kandi turi benshi.

Ariko kubera ko sosiyete nyarwanda ikiri hasi mu myumvire nta gaciro baduha, baratugaragura, baradutuka, n'aho utuye bigasaba ngo wihishe. Ariko igikabije ni ubushake bucye bw'abayobozi kuko bavuze bati 'aba bantu ni Abanyarwanda nabo reka babeho uko bashaka' byahinduka, ariko nta bushake buhari."

Nabonibo avuga ko abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda bafite amahuriro - nubwo atemewe n'amategeko - we abereye umuhuzabikorwa, agamije "gukora ubuvugizi ku ihohoterwa bakorerwa".

Nabonibo kandi yizera neza ko ibyo Papa Francis yavuze nubwo atari ihame ariko ko hari benshi afunguriye amarembo ndetse ngo impinduka zigiye kugaragara.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkvndimana Emiel3 years ago
    Mumuco nya Rwanda situbyemera n'agato ibyo bintu sibyo pe??? birababaje.
  • Uwineza Chance3 years ago
    Uzagire Inama Nabandi ?





Inyarwanda BACKGROUND