Umuhanzi Mupati Octavo yashyize hanze indirimbo nshya yise “Zaya” yakoranye n’umuhanzi uhagaze neza i Burundi, Kirikou Akili, irimo amagambo meza y’urukiundo wabwira umukunzi.
Ngirumuvugizi Patrick wiyise Mupati Octavo, mu gihe gito amaze muri muzika, amaze gushyira hanze indirimbo 3 ari zo; “Amarira” yakoranye na Gisa cy'Inganzo, “Sofia” na “Zaya” yakoranye n’umuhanzi
Akili ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya BantuBwoy iyoborwa n’umuhanzi w'umurundi Big Fizzo uri mu bafite izina rikomeye mu karere.
Mupati Octavo, aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko
yinjiye muri muzika mu mwaka wa 2018, akanashimangira ko agomba guteza imbere muzika
Nyarwanda. Impano yo kuririmba yayiyumvisemo kuva kera ariko yinjira muri Studio mu mwaka wa 2018.
Muzika ye ubu ari kuyikorera mu gihugu cy’u Burundi yagezemo muri 2016. Ku bijyanye n'inzozi afite muri muzika n'aho yifuza kuyigeza, yagize ati: “Ndi umuhanzi kandi nifuza kugeza muzika yanjye ku rwego rushimishije haba mu Rwanda, muri Congo, i Burundi n’ahandi hatandukanye. Inzozi z’umuhanzi buri wese ni ukumenyekana mu bihanga byo,
Hano i Burundi, ndi kwagura muzika aho nakoranye
na Kirikou Akili, umuhanzi uhagaze neza muri muzika y’i Burundi kandi nayo iri
gutera imbere. Rero intumbero mfite ni ukuzamura impano yanjye ikagera kure mbese ikaba mpuzamahanga ikaba yazangirira umumaro kuko muzika kuri njye ni ubuzima”.
Mupati avuga ko kwinjira muri muzika kwe nta muhanzi yarebeyeho. Yagize ati “Njya
muri Muzika nta muntu nigiyeho kubera ko nabikundaga cyane kuva nkiri muto ku buryo numvaga ko inzozi zanjye ari ukuzakora muzika, ariko
nakundaga cyane umuhanzi Bruce Melodie mbese
hari akabaraga nagiye ngira cyane kubera ko nakundaga ibihangano bye”.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Mupati Octavo avuga ko
muzika idafite abagushyigikira ntaho yagera, ashimira cyane abamushyigikira mu
bikorwa bye bya muzika harimo; FANTEX bakorana ibikorwa bya muzika agashimira
cyane ababyeyi be bakomeza kumwereka ko nta gucika intege mu gukora muzika.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “ZAYA” YA MUPATI OCTAVO
TANGA IGITECYEREZO