RFL
Kigali

Paul McCartney wamamaye mu ndirimbo ‘Let it be’ agiye gusohora Album nshya nyuma y’imyaka 50

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2020 13:06
0


Umuririmbyi w’Umwongereza Sir James Paul McCartney CH MBE wamamaye mu ndirimbo ‘Let it be’, ageze kure imyiteguro ya nyuma yo gusohora Album nshya nyuma y’imyaka 50 atanga ibyishimo ku mubare munini.



Paul McCartney ni umuhanzi wihariye wakundiwe ijwi rye n’umucuranzi kabuhariwe kuva mu itsinda rya Beatles rizwi mu ndirimbo zitandukaney zirimo kuva mu myaka ya 1960 yashingirwa mu Mujyi wa Liverpool mu Bwongereza.

Imyandikiye y’indirimbo ye ahuje ukuboko na John Lennon yatumye itsinda rya Beatles rigira indirimbo zikomeye zabahundagajeho igikundiro cyihariye kuva mu bitaramo bakoreye ahantu hatandukanye kugera ku bari mu ngo.

Paul McCartney ni umwe mu bantu bari bari bagize itsinda rya Beatles ryashyize ku isoko Album zirimo ‘Abbey Road’, ‘The Beatles’, ‘Hel’ n’izindi bafashijwe na Label zirimo ‘Apple Records’, ‘Capitol Records’, ‘EMI’, ‘Parlophone’ n’izindi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, Paul McCartney yatangaje ko agiye gusohora Album ye yise ‘McCartney III’. Avuga ko izajya ku isoko ku wa 11 Ukuboza 2020 abifashijwemo na Label yitwa Capitol Records ndetse ko hariho indirimbo yifashishijemo bamwe mu bari bagize itsinda rya Beatles.

Iyi Album yakoreye muri Sussex no mu Bwongereza. Ni Album igizwe n’indirimbo zumvikanamo ibicurangisho bitandukanye nka piano, gitari, ingoma n’ibindi biherekezwa n’ijwi ry’uyu mugabo ryanyuze benshi.

McCartney avuga ko yakoze iyi ndirimbo Album mu buryo butunguranye, kuko byari mu gihe cya Guma mu Rugo abifatanya no gukora ibiraka by’umuziki wumvikana muri filime

Ati “Buri munsi nafataga amajwi y’indirimbo hanyuma nkongeramo ibyo nanditse. Byari ibintu bishimishije cyane. Byari bimeze nko kwikorera umuziki wawe kurusha uko byaba ari akazi. Nabikoze nk’uko nagombaga kubikora, sinari nziko bizavamo Album.”

Uyu muhanzi asanzwe afite Album ebyiri: McCartney in 1970 na McCartney II in 1980. Umwibuke mu ndirimbo zirimo ‘Something’, ‘Hey Dude’, ‘Here Comes the Sun’ n’izindi.

Paul yabonye izuba ku wa 18 Kamena 1942, yujuje imyaka 78 y’amavuko. Yavukiye mu gace kitwa Walton mu Mujyi wa Liverpool mu Bwongereza, ni umunyafaranga utunze amadorali miliyoni 800.

Mu 2011 yatandukanye n’umugore we Nancy Shevell, hagati ya 2002 na 2008 yabanaga n’umugore witwa Heather Mills baje gutandukana n’aho mu 1969 na 1998 yabanaga n’uwitwa Linda McCartney.

Uyu muhanzi wafatwaga nka nimero ya mbere mu itsinda rya Beatles afite abana benshi barimo Beatrice McCartney, James McCartney, Mary McCartney n’abandi.

Umuhanzi Paul McCartney yateguje Album nshya nyuma y'imyaka 50 mu ruhererekane rw'ibitaramo anasohora indirimbo zitandukanye

KANDA HANO UREBE PAUL MCCARTNEY ARIRIMBA INDIRIMBO 'LET IT BE' MU GITARAMO CYABEREYE MU MUJYI WA NEW YORK

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND