N’ubwo ubukungu hirya no hino bukomeje gukorwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, umubare w’abaherwe mu Bushinwa ukomeje kwiyongera. Kugeza muri Kanama uyu mwaka iki gihugu cyari kimaze kwiyongeraho abaherwe 257 bashya batunze abarirwa muri miriyaridi z’amadorari ya Amerika.
Kuva
muri Kanama uyu mwaka, u Bushinwa bumaze kugira abaherwe bashya 257
batunze amafaranga abarirwa muri miriyaridi z’amadorari ya Amerika. Nyuma yo
kunguka abakire bashya, aba batunze abarirwa muri miriyaridi z’amadorari
mu Bushinwa ubu ni 878 nkuko tubikesha raport ya Hurun Rich List
yatangajwe ku wa kabiri w’iki cyumweru.
Muri
rusange, u Bushinwa bufite abaturage 2.398 bafite umutungo ubarirwa agaciro
kari hejuru ya miriyari 2 z’ama-yuan (miriyoni $290). Umutongo w’aba batunze menshi
kurusha abandi mu Bushinwa ubumbiwe hamwe wangana na tiriyoni $4. Uyu mutungo
na none ubumbiwe hamwe wangana n’umusaruro mbumbe w’igihugu cy’u Budage kizagira
muri uyu mwaka wa 2020.
Kugeza
mu mwaka wa 1999, u Bushinwa ntago bwari bwakigeze umuherwe ufite abarirwa
muri miriyaridi z’amadorari ya Amerika. None magingo aya, iki gihugu ni cyo
kiza imbere y’ibindi mukugira aba baherwe. Ubu igihugu kigwa u Bushinwa mu
ntege ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gifite aba baherwe 700.
Ukomeje
kuza imbere ku rutonde rw’abatunze umutungo mwinshi kurusha abandi mu Bushinwa
ni Jack Ma washinze urubuga wa ALIBABA. Nkuko byagaragajwe n'abasesenguzi mu by'ubukungu, u Bushinwa bukomeje kugira abakungu benshi kubera ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi kimwe n'inganda zikora ibikoresho by'ikoranabuhanga.
Twasoza
tugaruka ku ngingo ivuga ko n’ubwo umubare w’abaherwe wakomeje kwiyongera
mu Bushinwa, umubare w’abakena na wo ukomeje kwiyongera.
TANGA IGITECYEREZO