RFL
Kigali

MTN Rwanda yakiriye impamyabushobozi itangwa na GSMA Mobile Money

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:21/10/2020 20:21
0


MTN Rwanda yakiriye impamyabushobozi itangwa na ‘GSMA Mobile Money Certification’, igahabwa ibigo by’itumanaho bitanga serivise za mobile money. MTN Rwanda ikaba ibaye ikigo cy’itumanaho cya mbere gihawe iyi mpamyabushobozi mu Rwanda.



Ikigo cy’itumanaho, MTN Rwanda, kibaye icya mbere cyakiriye impamyabushobozi itangwa na ‘GSMA Mobile Money Certification’, yatangijwe mu mwaka wa 2018 ifite intego zo kugeza umutekano na serivise zinyuze mu mucyo ku makoresha uburyo bwa ‘mobile money’.

Mu rwego rwo kugira ngo uhabwe iyi mpamyabushobozi, bisaba ko isuzuma ku batanga serivisi za mobile money, ubushobozi bafite mu gutanga serivisi zifite umutekano ndetse zinizewe. Hakiyongeraho gusigasira uburenganzira bw’abakiriya, guhangana n’ubujura bw’amafaranga ndetse no gutera inkunga ibikorwa by’ubwihebe.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, avuga ko ikigo nka MTN Rwanda gishimishijwe no kuba cyakiriye impamyabushobozi nka bamwe mu batanga izi serivisi za ‘mobile money’, ndetse ko bakomeje gushishikariza abakiriya babo gufata ibyemezo binyuze kuri serivisi zirebana n’umutungo wabo.

Mu myaka 10 ishize, MTN Rwanda yagize uruhare mu ishoramari rigamije guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukungu hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buryo bwifashishije ‘mobile money’. Ibi kandi, bikaba bifitanye isano na gahunda z’igihugu zirimo Viziyo 2020, ndetse n’Igishushanyo mbonera cy’u Rwanda kiganisha Igihugu mu kuba kidakoresha amafaranga y’inoti (cashless).

Chantal Kagame umuyobozi muri MTN Rwanda, avuga ko mu myaka 10 ishize, MTN Rwanda yishimira kuba yarayoboye ubukungu budaheje hakoreshwa ‘mobile money’. Avuga ko kuba MTN Rwanda ihawe iyi mpamyabushobozi bizatuma abakiriya bayo bahabwa serivise nziza kandi zo ku rwego rwo hejuru.

John Giusti Ushinzwe imikorere muri GSMA ashimira MTN Rwanda kuba ibaye ikigo cy’itumanaho cya mbere mu gihugu mu gutera iyi ntambwe.


MTN Rwanda ni yo ya mbere mu Rwanda ihawe iyi mpamyabushobozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND