RFL
Kigali

Lil G yakoze indirimbo ishingiye ku ntashyo z’umugabo watandukanye n’umugore we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2020 11:46
0


Umuhanzi ubimazemo igihe kinini Karangwa Lionel uzwi kandi nka Lil G yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Uraho Neza’, yaririmbye ashingiye ku nkuru mpamo y’umugabo watandukanye n’umugore we, ubu akaba amukumbuye.



Lil G yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo abisabwe n’umugabo we w’inshuti ye wakoze ubukwe akaza gutandukana n’umufasha we, ubu akaba amukumbuye yifuza ko bakongera kuvugana kuri telefoni cyangwa se bakabonana. 

Uyu muhanzi avuga ko uyu mugabo yamusabye kuririmba ku nkuru ye y’urukundo n’uko rwageze ku iherezo, ariko kandi agira ngo anakangurire abandi barushinze n’abazarushinga gusigasira urukundo rwabo.

Ati “Uyu mugabo anakangurira abandi ko iyo bakoranyije imbaga mu birori no kubana akaramata baba batagomba kongera kubahuruza babiteza (mu gihe cyo gutandukana).”

Lil G avuga ko yubashye icyifuzo cy’uyu mugabo yiyemeza gukora iyi ndirimbo yishyize mu mwanya we afite urukumbuzi rw’umugore we batandukanye nyuma y’igihe kinini bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Uraho Neza’ ari imwe mu zigize Album ye ya Gatandatu ari gutegura. Ati “Nkaba nizeza n’abafana banjye gukomeza kubagezeho ibyiza nk’ibisanzwe.”

Agiye gusohora Album ya Gatandatu mu gihe isanzwe afite izirimo “Nimba Umugabo”, “Ese Ujya Unkumbura”, “Umubyeyi” na “Halleluyah”.

Muri iyi ndirimbo hari aho Lil G aririmba agira ati “Uraho neza, itaba telefoni umbwire. Nzata amarira mu ikayi kugeza ryari? Ese uracyakunda rya bara mukunzi? Iyaba wari uzi ukuntu nkumbuye?”

Lil G ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki ndetse wanakunzwe mu buryo bukomeye mu gihe yatangiraga muzika akiri umwana w’imyaka 13.

Yatangiye akora injyana ya Rap mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “It’s Ok”, “Nimba Umugabo”, “Akagendo” n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Lil G yakoze indirimbo 'Uraho Neza' abisabwe n'umugabo watandukanye n'umugore we

Lil G avuga ko uyu mugabo yamubwiye ko abashakanye bakwiye gusigasira ko urukundo rwabo ruramba

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIIRMBO 'URAHO NEZA' Y'UMUHANZI LIL G

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND