Kigali

Hasohotse imbanziriza mushinga ya filme ya nyuma ya Chadwick Boseman uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/10/2020 18:07
0

Nyuma y’iyi mbanziriza mushinga bitegenyijwe ko ikigo The Netflix, filime kizayishyira hanze yose kikanayimurika ku mugaragaro tariki 18 Ukuboza 2020.Ma Rainey’s Black Batton” ni filime yayobowe na George C.Wolfe umunya-America wgiye utwara ibihembo bikomeye muri sinema birimo nka Tony Aword yegukanye mu 1993 kubera ubuhanga budasanzwe yayoboranye filime yitwa ‘Angles in America’.

Iyi filime kandi yanditswe na Augustin Wilson ufite amateka yihariye mu kwandika filime z’uruhererekane zirimo izagiye zikunda nka ‘Fences’, ‘The Piano Lesso’ n’izindi nyinshi. Ni filime ishobora kuzakundwa n’abakunda injyana ya Jazz kuko izagaragaramo imicurangire n’imiririrmbire y’iyi njyana. Mu masaha make ashize aka gace gato ko kwamamaza iyi filime gashyizwe kuri Youtube Channel ya Netfelix kamaze kurebwa n’abasa ibihumbi ijana na mirongo inani na bitatu.

The Netflix izamurika iyi Filime kumugaragaro mu mpera z’uyu mwaka, ni ikigo gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikwirakwiza amafilime hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet. Gifite uburyo bwihariye gikoranamo na ba nyiri amafilime mu rwego rw’ubucuruzi. Iki kigo cyari gisanzwe gifitanye amasezerano y’imikoranire na Chadwick Boseman mbere y’uko yitaba Imana, akaba ariyo mpamvu kizashyira iyi filime ye ku isoko.


Iyi filime yitezweho kuzakundwa cyane

Nyakwigendera Chadwick Aaron Boseman ni umukinnyi w’ama filime w’umunya- Amerika wabyize akabiminuza muri Howard Universtiy. Uyu munyabigwi watabarutse tariki ya 28 Kanama 2020 yishwe na Kanseri, yamamaye muri filime zifite amateka kuri uyu mubumbe nka ‘Black Panther’, ‘Avengers’ n’izindi nyinshi.

REBA AGACE GATO K’INTEGUZA YA MA RAINEYSBLACK BATTONTANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND