RFL
Kigali

Elisa Tugi yasohoye indirimbo nshya 'Naramubonye' aririmbamo ko yabonye Yesu n'amaso ye anamukoraho-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2020 14:59
0


"Naramubonye, amaso yanjye yaramwiboneye, naramwumvise, amatwi yanjye yaramwiyumviye, intoki zanjye zamukozeho, ndi umugabo wo kubihamya, ineza ye ntirondoreka, urukundo rwe nturugira ingano" Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo 'Naramubonye' umuhanzi Elisa Tugi yakoranye na Athnase N.



Amazina ye asanzwe ni TUGIRUMUKIZA Elisa, akaba yarahisemo kwitwa Elisa Tugi nk'izina akoresha mu muziki nyarwanda. Asengera muri ADEPR Gatsata, akaba ari umuramyi ubimazemo igihe, ibintu afatanya n'umwuga wo gutunganya indirimbo nka 'Producer' w'indirimbo z'amajwi. Intego mu muziki ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Elisa Tugi yadutangarije ko yatangiye umuziki ku mugaragaro mu mwaka wa 2016, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo 11 ari zo; Mwuka Wera, Munyure muriyo nzira, Cya gitare, Komeza imbere, Ibyiringiro, Nkomeza, Urwandiko, Mu isi, Urukundo, Mwami na Naramubonye yamaze gushyira hanze.

Yavuze ko iyi yandika indirimbo ze yibanda ku kamaro k'umusaraba n'akamaro k'amaraso Yesu Kristo yamennye ku musaraba ubwo yacunguraga abatuye Isi. Ati "Nibanda cyane ku musaraba wa Yesu mvuga umumaro w'amaraso, gucungurwa kwacu cyane ku butumwa bwo kwihanisha guhindura benshi kuri Kristo".

Abahanzi yigira byinshi yavuze ko ari buri wese uhimbaza Imana, gusa ku isonga hakaba hari Apotre Appolinaire.  Ati "Abonigiraho nta cas iri particulier buri wese mfite icyo mwigiraho urebye ni bose pee cyane abaramyi nka Appolinaire n'abandi nk'abo" Yongeyeho ko akunda byihariye umuramyi Don Moen.

Yatangaje ko aragamiye kogeza ubutumwa bwiza, ati "Intego mfite ni ugutera imbere nkamenyekanisha impano nahawe n'Imana bityo bikanyorohereza kugaragaza ibindimo kuri benshi". Yavuze ko umuziki awukora agamije 'kumenyekanisha Yesu binyuze mu ndirimbo'. 

Avuga ko urwego rwose Imana yashima ko ageraho mu muziki wa Gospel amazeho imyaka 4, yiteguye kuyikorera n'imbaraga ze zose. Ati "Urwego rwose Imana yashima kungezaho rwaba ari rwo rugero navugiraho ubutumwa bwiza. 

Ku bijyanye n'indirimbo ye 'Naramubonye' aririmbamo ko yabonye Yesu n'amaso ye, twayimubajijeho, adusubiza uburyo yabonyemo Yesu. Yagize ati "Namuboneye mu mirimo ankorera ya buri munsi, kundinda cyane cyane muri ibi bihe yatwiyeretse umuntu akomeza kubaho ubuzima burakomeza kandi ntacyo ndi kwinjiza, namwunviye mu ijambo rye 'Bible reading' tumubona buri munsi thru his deeds". 


Elisa Tugi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Naramubonye'

UMVA HANO 'NARAMUBONYE' YA ELISA TUGI FT ATHNASE N







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND