Biragoye kwiyumvisha ko umuntu yatunga amafaranga menshi akagera n'aho agura isaha irengeje Miliyoni y’Amanyarwanda. Hari abageze ku butunzi bwo hejuru, hakaba harimo n'ibyamamare birimo n’abahanzi bambaye isaha zihenze cyane ku isi, akenshi ziba ari iza Zahabu.
Muri ibi byamamare harimo kandi abakinnyi ba Filime
bamamaye ku ruhando mpuzamahanga. Reka turebe ibyamamare 5 byaguze isaha z’agaciro
karemereye ku isi.
5. Ashley Tisdale
Ashley Michelle Tisdal, ni umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika,
umuririmbyi, na producer. Mu bwana bwe, Tisdale yagaragaye mu matangazo arenga
100 kandi yagize uruhare kuri zateleviziyo
no mu makinamico. Yageze ku ntsinzi ubwo yagaragaraga muri shene ya Disney.
Ni umwe mu banyempano
b’abahanga
cyane, afite ijwi ryiza, yagaragaye kenshi yambaye isaha ya Zahabu y’ubwoko bwa
Rolex. Iyi saha igura $ 7,188, asaga Miliyoni 7 z’Amanyarwanda.
4. Sylvester Stallone
Sylvester Enzio Stallon, ni umukinnyi w’icyamamare muri Filime zitandukanye wo muri Amerika akaba umuyobozi, umwanditsi, akaba na producer. Nyuma yo gutangira nk'umukinnyi
uhanganye imyaka itari mike mu mujyi wa New York mu 1969 na nyuma yaho
yigaruriye imitima ya benshi muri uyu mwuga we.
Muri filime ye, The Expendables, Sylvester Stallone
yagaragaye yambaye isaha ya Panerai Luminor 1950 Regatta Rattrapante. Iyi saha
ntisanzwe, igura hafi $ 20,000, ni hafi Miliyoni 20 z’Amanyarwanda.
3.Rihanna
Robyn Rihanna Fenty ni umuririmbyi ukomoka Barbados
ariko ukorera muzika ye muri Amerika, akaba kandi n’umukinnyi wa filime, yewe
n’umucuruzi. Rihanna yavukiye muri Saint Michael akurira i Bridgetown, muri
Barbados, yavumbuwe na producer w’umunyamerika witwa Evan Rogers wamutumiye
muri Amerika gufata amajwi ya kaseti, aza kuba icyamamare gutyo.
Indirimbo ya Rihanna yamamaye yise “Take a Bow yabaye yarakunzwe ku isi yose. Amashusho y’indirimbo yayo yakunzwe n’abafana n’abapaparazzi ubwo yagaragaraga yambaye isaha ya Piaget. Intangiriro ya videwo yerekanaga Piaget Polo 18 karat ya zahabu.
Uruganda rwo
mu Busuwisi rwatanze amasaha menshi ya Piaget na bracelets kugira ngo Rihanna ayambare mu gihe cyose cy’imikorere ye. Abantu benshi babonye ko isaha ya zahabu
y’umuhondo itandukanye cyane n’inyuma y’umukara muri videwo. Iyi saha igura
Amadolari 30,000, hafi Miliyoni 30 z’Amanyarwanda.
2.Sofia Margarita
Sofía Margarita Vergara Vergara, ni umukinnyi wa Filime, umu-
producer, icyamamare ku ma tereviziyo, umunyarwenya, umunyamakuru akaba n’umunyamideli
ukomoka muri Colombia, akaba n’umunyamerika. Yabaye umukinnyi wa filime uhembwa
menshi muri tereviziyo zo muri Amerika.
Sofia Vergara ni umwe mu byamamare bishyushye mu
bagore mu myidagaduro. Yambaye isaha ya Zahabu ya Rolex Daytona igizwe na
Zahabu ya karat 18 y’umuhondo. Yayiguze agera kuri $ 37,450, iyi saha ije nko mu Rwanda yagura Miliyoni zisaga 36 z’Amanyarwanda
1.Seal
Henry
Olusegun Adeola Samuel uzwi cyane ku izina rya Seal, ni umuririmbyi w’Umwongereza.
Yagurishije inyandiko zisaga miliyoni 20 ku isi yose, n'indirimbo ye ya mbere yabaye
mpuzamahanga yitwa “Crazy” yasohotse mu 1991. Indirimbo ye yamenyekanye cyane
nanone ni iyitwa "Kiss from a
Rose", yasohotse mu 1994.
Seal ni Ikirangantego kizwi cyane kubera impano ye mu kuririmba no kwandika. Yatsindiye ibihembo byinshi. Uyu muhanzi ntavugwa mu baherwe ariko yabashije kugura isaha yambarwa ku kuboko yo mu bwoko bwa Richard Mille Gold ihenze cyane, ikana ifite agaciro ka $ 475,000, aya, ni hafi Milioni 475 z’amafaranga y’u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO