RFL
Kigali

Iserukiramuco rya Amani Festival ryitabirwa n’u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya munani

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/10/2020 9:16
0


Iserukiramuco rya muzika ryitwa Amani Festival ryitabirwa n’u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya munani mu gihe cy’iminsi itatu.



Abategura iri serukiramuco rya Amani Festival ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaje ko rizaba ku wa 12, 13 no ku wa 14 Gashyantare 200 mu Mujyi wa Goma muri Collège Mwanga.

Ni ku nshuro ya munani iri serukiramuco rihuza ibihugu bitandukanye bo muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi rigiye kuba.

Hari abasabye ko kuri iyi nshuro umuhanzi Fally Ipupa wagombaga gutaramira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2019, azitabira Amani Festival basubizwa ko ‘umwaka ushize yari ahari’.

Umwaka ushize u Rwanda rwahagarariwe n’umuhanzi Bill Ruzima, mu gitaramo cyabaye ku wa 14-16 Gashyantare 2020.

Yaririmbiye ku rubyiniro rumwe n’abarimo Innoss’ B, Faada Freddy, Dobet Gnahore, Glomaneka, Serge Cappucino, Mbilia Bel, USX&Izoard, Celina Banza watwaye irushanwa ry’umuziki rya Prix Decouvertes RFI 2019 n’abandi.

Kassav yari ku rutonde rw’abaririmbyi n’amatsinda yatumiwe gususurutsa iri serukiramuco ritanga ibyishimo ku mubare munini.

Tariki 02 Gashyantare 2020 abategura ibi bitaramo basohoye itangazo bisegura ku bantu bose bari bategereje Kassav muri iri serukiramuco, bavuga ko itazitabira.

Umuhanzi Mani Martin amaze guserukira u Rwanda muri iri serukiramuco inshuro eshatu; mu 2013, 2014 ndetse na 2017. Mu 2016 u Rwanda rwaserukiwe n’umuraperikazi Angel Mutoni na Ngeruka Faycal wiyise Kode.’

Mu 2019 iri serukiramuco ryitabiriwe n’abantu barenze 36,000; 810 b’abakorera bushake baturutse mu bihugu 13, amatsinda 35 y’abanyamuziki n’ababyinnyi n’abandi n’abandi.

Umuhanzi Bill Ruzima yaserukiye u Rwanda mu 2019 ubwo iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya karindwi

Iserukiramuco rya Amani Festival rigiye kuba ku nshuro ya munani rihuza abanyempano mu ngeri zitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND