RFL
Kigali

New Zealand: Amateka ya Ibrahim Omer umunyafurika watsindiye umwanya mu nteko ishingamategeko

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:20/10/2020 9:32
0


Nyuma yo kuba mu buhunzi imyaka myinshi, Ibrahim Omer w’imyaka 42 yatsindiye umwanya mu nteko ishangamategeko ya New Zealand igihugu yahungiyemo. Uyu mugabo afite inkomoko mu gihugu cya Eritrea, giherereye ku mugabane w’Afurika. Omer yahungiye muri iki gihugu nyuma y’ibibazo n’imvururu za politiki zayogoje Eritrea.



Ibrahim Omer yavukiye mu gihugu cya Eritrea mu mwaka wa 1978. Kubera ubukungu kimwe n’umwuka wa poritiki bitari bihagaze neza muri iki gihugu byabaye ngombwa ko uyu mugabo ahungira mu ngambi z’impunzi zari muri Sudan.

Mu mwaka wa 2008, bamwe mu bakozi b’agashami k’Umuryango w’Abibumbye kita ku mpunzi bamufashije kuva mu gihugu Sudan yerekeza muri New Zealand. Omer akigera muri iki gihugu cya kabiri cyamwakiriye yatangiye gukora akazi k’amasuku muri kaminuza ya Victoria University of Wellington.

Bidatinze cyane, Omer yaje guhagararira abakozi bashinzwe amasuku muri iyi kaminuza. Inyota yo gutera imbere ntiyarangiriye ku kuba umuyobozi, ahubwo mu mwaka wa 2014 na we yiyandikishije muri kaminuza yakoragamo aba umunyeshuri wayo. Mu masaha atari ay’ishuri Omer yakomezaga akazi ke k’amasuku.

Ibrahim Omer yaje kwiga amasomo ajyanye na poritiki n’ububanyi n’amahanga. Birumvikana ko aya masamo yize ni yo yamwerekeje ku ruhando rwa poritiki y’iki gihugu cyamwakiriye.

Ku myaka 42 Omer aciye agahigo ko kuba umunyaporitiki wa mbere wegukanye umwanya mu nteko nshingamategeko ya New Zealand akomoka ku mugabane w’Afurika. Nyuma yo kwegukana imyanya 60 mu nteko, ishyaka rya Omer ry’Abakozi(Labour Party) ntiryaherukaga kugira iyi ntsinzi kuva mu mpera z’imyaka ya 1960s.

Mu migabo n’imigambi ye, Omer afite intego yo kuzavugira abaturage badahembwa amafaranga adahagije. Ikindi yimirije imbere ni ukwita ku mishanga ifasha kuzahura ubukungu bw’abaturage. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND