RFL
Kigali

Hanze: Diamond agiye gutaramira muri Sudani y’Epfo, Sheebah we ari mu byishimo byinshi nyuma yo gukurikirwa n'abagera kuri Miliyoni

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:19/10/2020 21:29
0


Indirimbo zirimo Kwangaru, Jeje, cheche, Marry you, Inama, African Beauty na Kanyaga ziri mu ndirimbo zikunzwe za Diamond ugiye gukorera igitaramo ahitwa Dr. John Garang Mausoleum.



Ikinyamakuru cyandika inkuru zishingiye kuri Showbusiness cyitwa Bigeye.ug kimaze kwandika inkuru y'uko Diamond Plutnumz ategerejwe muri Sudani y’Epfo mu gitaramo mbaturamugabo kizahuruza urubyiruko, abanyapolitiki n’abaherwe gitegerejwe kuba mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Sosiyete yitwa K2 promotions and event yatangaje ko yamaze kumvikana na Diamond ku masezerano yo kujya gutaramira muri icyo gihugu mu gitaramo kitwa ”Together for Peace” kizabera i Juba.

Muri Nyakanga uyu mwaka Diamond Plutnumz yagombaga gutaramira muri icyo gihugu akomwa mu nkokora na Coronavirus. Indirimbo zirimo Kwangaru, Jeje, cheche, marry you, inama, African beauty na Kanyaga birumvikana ziri mu zizashimisha abazitabira icyo gitaramo kizabera ahitwa Dr. John Garang Mausoleum.

Uganda

Umuhanzikazi Sheebah Karungi we ari mu byishimo byo kuzuza abamukurikira barenga Miliyoni ku rukuta rwe rwa Facebook.           

Kuri ubu Sheebah afite abarenga ibihumbi 590 bakunda ibyo apostinga na 1,009,325 bamukurikira kuri Facebook page ye. Uyu muhanzikazi asanze abandi barimo: Eddy Kenzo, Bobi Wine, Juliana Kanyomozi na Anne Kansiime bari basanzwe bakurikirwa n’abarenga miliyoni imwe kuri Facebook.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND