Mani Martin yasobanuye ko amagambo abahanzi bandika (Lyrics) ari igice kinini ku kazi bakora ariko usanga abanyamakuru batajya bafata umwanya ngo bayumve. Dj Theo avuga ko hari igihe umuhanzi yoherereza umunyamakuru indirimbo akamubwira ko ari nziza nyamara atanayumvise. Guteramann asanga abahanzi n'abanyamakuru bacengana nta mikoranire ihari.
Mu nkuru
yacu yasohotse ku ya 17 Ukwakira 2020 yari ifite uyu mutwe: “Imyaka 10 mu
muziki nyarwanda ni igihe cyo gusaza ku bahanzi? Ubusesenguzi ku bisubiza
umuziki hasi-IGICE CYA 1”
Abize
itangazamakuru n’abarikoramo bavuga ko rifite uruhare runini mu iterambere
ry’igihugu. Ibi bigashimangirwa n’uko riri ku rwego rwa kane mu nzego zigize
ubuyobozi bw’igihugu (Fourth power).
Ariko rero ibikorwa byose bimenyekana binyuze
mu miyoboro y’ibitangazamakuru byaba ibyandika ku mpapuro, murandasi
n’ibitangaza mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Mu bihugu byateye imbere
umunyamakuru aba ari umuntu wubashywe na we yiyubashye bitewe n’akazi aba
akorera sosiyete ye.
Ako kazi
gahabwa agaciro n’uko akora ibyo azi, akunda bikaba akarusho iyo abifiteho
ubumenyi (Professional skills).
Uruganda
rw’imyidagaduro mu Rwanda rurimo abanyamakuru b’ingeri zose baba abafite
ubumenyi (babyize mu mashuri yabugenewe) abafite uburambe bitewe n’igihe
babimazemo (Professional experience) ndetse n’abo wakwita ko bakora ibyo badafiteho
amakuru muri rusange bisanze babirimo ku mpamvu tuzagarukaho ubutaha.
Ni kenshi
hagiye humvikana ibibazo hagati y’abanyamakuru bo muri urwo ruganda n’abahanzi
ku ngingo yo kutabamenyekanisha (power play promotion) bamwe batagize ubundi
buryo bakoresha cyangwa se ubushobozi bw’amafaranga yo guhonga abo banyamakuru
urugendo rwabo rwahagarariye aho. Iyi
ngingo nayo tuzayirambura ubutaha.
Akora
umuziki wa Afro-fusion (inganzo ya Kinyafurika). ni we witabiriye
amaserukiramuco mpuzamahanga menshi, muri Afurika, i Burayi no muri Aziya.
Urugero ni aho yaserukiye u Rwanda muri AMANI (DRC), Bayimba international
festival (Uganda) Fespaco (BurkinaFaso), Jeux de la Francophonie (France) Sauti
Za Busara music festival (Zanzibar) mu Buyapani n’ahandi.
Bwana
Bujyacyera Jean Paul (Gutermann Guter) umaze imyaka 8 akina indirimbo kuri
Radiyo Isango star akaba anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Master’s
degree) na bwana Twahirwa Theogene (Dj Theo) washyize itafari ku iterambere
ry’abahanzi kugeza n’ubu ari gufasha Naason Solist.
Mu kiganiro
“Sunday night” kuri televiziyo Isango star cyatambutse ku cyumweru tariki 18
Ukwakira 2020 Mani Martin yafashe umwanya avuga ko yatunguwe no kuba
abanyamakuru Cedric Shimwayezu na Miss Rebecca barabajije Clarisse Karasira na
Mani Martin ku magambo agize indirimbo bakoranye yitwa ”Urukerereza”.
Mani Martin
yagize ati ”Ndashaka kubashimira cyane cyane mwebwe mwembi muri babiri
(Cedrick&Rebecca) kuba mwibanze ku magambo y’indirimbo ni ikintu kitaba mu
itangazamakuru ryacu ry’imyidagaduro, “I am sorry” yaraniseguye kuba avuze ibyo
bintu bishobora kwakirwa mu buryo butandukanye”.
Mani Martin
yasobanuye ko amagambo abahanzi bandika (Lyrics) ari igice kinini ku kazi
bakora ariko usanga abanyamakuru batajya bafata umwanya ngo bayumve. Ati ”Usanga
itangazamakuru ry’imyidagaduro ridakunze kubyitaho mwakoze cyane”.
Ese Abanyamakuru barindagiza
abahanzi?
Mu kiganiro
kihariye Inyarwanda.com yagiranye na Dj Theo iyi ngingo yayisobanuye ati ”Hari igihe umuhanzi yoherereza indirimbo
umunyamakuru akamubaza uko yayumvise noneho umunyamakuru akamusubiza ko iyo
ndirimbo irenze izindi zose ziri ku isoko nyamara atanafashe amasegonda atanu
ngo ayumve aba yamugira inama”.
Kuri iyi ngingo Gutermann Guter avuga ko aribyo koko usanga muri showbusiness nyarwanda nta kuri kurimo. Ati ”Usanga abahanzi n’abanyamakuru bari inshuti ku buryo batabwizanya ukuri, barasasira”.
Yongeyeho ko usanga umuhanzi akoherereza indirimbo kuri email utanayifunguye yakubaza uko imeze ukamubeshya. Ati ”Uramubwira uti umusa ubundi wowe urarenze ukongeraho twa tumenyetso tugaragaza umuriro dukoreshwa kuri WhatsApp”.
Rero niba Dj
Theo, Mani Martin umaze imyaka 20 muri muzika Nyarwanda na Gutermann Guter
bagaragaza ikibazo cy’abanyamakuru badafata umwanya wo kumva indirimbo
z’abahanzi ushobora kwibaza umusanzu uzatangwa n’abo banyamakuru.
Niba
amagambo y’indirimbo nta mwanya bayaha, biragoye kuba banenga uburyo bwo
kuririmba, injyana baririmbamo ndetse n’ubwiza bw’indirimbo bitewe n’aho yakorewe.
Umusanzu utegerejwe ku banyamakuru
baba mu myidagaduro mu Rwanda
Ni ngombwa
ko abanyarwanda bakunda ibihangano by’abanyarwanda ariko biryoheye ugutwi,
bibereye amaso. Izo ndirimbo rero abanyamakuru nibo bafite umupira mu kiganza
bakaba babwiza ukuri umuhanzi mu gihe yakoze indirimbo itarenga umutaru,
birashoboka kumuganiriza ku ndirimbo ze z’ubutaha akagira icyo yongeramo mu
rwego rwo kubasha guhatana ku isoko.
Yaba mu
miririmbire, imyandikire ndetse n’inzu zitunganya imiziki akorana nazo niba
zifite ubushobozi bwo gutunganya indirimbo yaryohera abazayumva kuko usanga
n’ubuhanga buke bwa music producer’s (abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi)
bushobora kwangiza imiririmbire y’umuhanzi.
Indirimbo
zose zisohoka siko ziba zirenze cyangwa se ari nziza cyane nkuko benshi mu baba
muri urwo ruganda bakunze kubivuga. Niba umunyamakuru akora akazi gafite aho
gahuriye na showbusiness yakabaye afata umwanya wo kumva neza indirimbo
z’abahanzi akanazigereranya n’izo bahereyeho akareba niba bari gutera imbere cyangwa
se nta mpinduka ku buryo umunyamakuru yabwira umuhanzi aho bipfira akongera
akabaraga.
Abahanzi
bakwiriye gukorana bya hafi n’abanyamakuru baba muri urwo ruganda bitari
ugucengana, aho umuhanzi aganira n’umunyamakuru kuko afite indirimbo nshya. Uwo
mubano nta musaruro watanga mu rwego rwo gucuruza.
Umuhanzi akwiriye gushaka abantu bafite
ubumenyi mu muziki bashobora gukosora ibihangano bye bitarajya hanze ku buryo
ataruhira ubusa kandi agamije gusarura muri urwo ruganda rw’impano ye. Ni
ngombwa ko abahanzi bakora Follow up bakemenya niba koko indirimbo boherereza
abanyamakury barazumvise, bitari ukumubeshya na we akarekeraho.
Umunyamakuru
yaganira ku ndirimbo atafashe umwanya ngo ayumve? Ese ni uwuhe musanzu
umunyamakuru ategerejweho mu gihe acengana n’umuhanzi?
Mu gice cya
gatatu tuzagaruka ku itandukaniro ry’umuziki wo kwishimisha (leisure/hobby
related music) n’umuziki wo gucuruza (business related music). Niba koko
abahanzi Nyarwanda umuziki bakora ugenewe isoko cyangwa se ari uwo kwishimisha.
Mushobora kutwandikira
ibyo mwifuza ko twazasesengura munyuse ahatangirwa ibitekerezo ku musozo w’iyi
nkuru!
TANGA IGITECYEREZO