Kigali

Cédric wakiniye Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2020 12:16
0

Mugenzi Cédric ukina anyuze ku mpande asatira, wanyuze mu makipe arimo Rayon Sports na Etincelles, yamaze gushyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri Kiyovu Sports.Mugenzi abaye umukinnyi wa munani mushya usinyiye Kiyovu Sports yifuza igikombe cya Shampiyona muri uyu mwaka w'imikino.

Mugenzi wakiniye Musanze FC mu myaka ibiri ishize, nta kipe yagiraga nyuma yo gutandukana nayo, gusa hari amakuru yavugwaga ko Mukura Victory sports y'i Huye yatakaje abakinnyi benshi uyu mwaka, yifuza uyu mukinnyi.

Nyuma yo kubona ko bigoranye gusinyisha Sekamana Maxime wari wifujwe n'umutoza Karekezi, ariko Rayon Sports ikabakurira inzira ku murima, yahisemo guhita imusimbuza Mugenzi C├ędric ufite ubuhanga bwo kwihuta cyane no gutekereza vuba mu kibuga.

Mugenzi yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Gicumbi FC, Rayon Sports,  Etincelles FC na Musanze FC aheruka gukinira.

Uyu mukinnyi yiyongereye ku bandi bakinnyi Kiyovu Sports yaguze muri uyu mwaka, barimo umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, rutahizamu Babuwa Samson, myugariro Ngandu Omar, Eric irambona n'abandi.

Mu masezerano umutoza Olivier karekezi yasinye, harimo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 27 ishize.

Akaba aherutse gutangaza ko ibyo yasabye ubuyobozi bw'iyi kipe kugira ngo abigereho yabihawe, igisigaye ari mu kibuga.

Kiyovu Sports yasoje umwaka w'imikino ushize ku mwanya wa gatanu n'amanota 35 mu mikino 23 yakinwe.

Mugenzi Cedric yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Kiyovu Sports

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND