RFL
Kigali

Liverpool yaguye miswi na Everton muri Merseyside derby mu mukino wabonetsemo ikarita itukura - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/10/2020 16:17
0


Mu mukino wari ukomeye cyane w'abacyeba bo mu mujyi wa Liverpool bagabanywa n'umugezi wa Merseyside, warangiye nta kipe yegukanye amanota atatu mbumbe nyuma yo kunganya ibitego 2-2, mu mukino rutahizamu Richarlison wa Everton yeretswe ikarita itukura.



Ni umukino wabereye ku kibuga cya Everton cya Goodison Park usifurwa na Michael Oliver witangarije ko akunda Liverpool byo ku rwego rwo hejuru.

Liverpool yatangiye umukino neza kurusha Everton kuko yagerageje kugera imbere y'izamu inshuro nyinshi, inarema uburyo butandukanye mu minota 15 ya mbere.

Rugikubita ku munota wa gatatu gusa, Sadio Mane yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Andrew Robertson.

Liverpool yagaragazaga imbaraga nyinshi ndetse inaca amarenga ko yazanye intego ikomeye kuri uyu mukino, yakomwe mu nkokora n'imvune ya myugariro Virgil Van Dijk wasohotse mu kibuga ku munota wa 11, asimburwa na Josep Gomez.

Everton yabaye nkigaruye ubuyanja, itangira kurema uburyo imbere y'izamu rya Liverpool ndetse banahererekanya neza mu kibuga.

Nyuma yo guhererekanya neza kwa Richarlison na Calvert-Lewin, bateje icyugazi ubwugarizi bwa Liverpool, maze umupira bawohereza muri Corner.

Corner yatewe neza na James Rodriguez,  arasimbuka neza Michael Kaene aterekaho umutwe yishyurira Everton igitego ku munota wa 19.

Amakipe yombi yakomeje gucungana ari nako akinira cyane mu kibuga hagati, ari nako amakosa y'abakinnyi yiyongeraga, bamwe bakihanangirizwa abandi bagahabwa amakarita y'umuhondo.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Everton isatira cyane ariko abarimo Calvert -Lewin, Richarlison na Rodriguez ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ntabwo Liverpool yongeye gusatira cyane  nk'uko yari yatangiye umukino, kuko iminota myinshi Everton yayimaze isirisimba imbere y'izamu rya Adrian wari mu izamu rya Liverpool.

Ku munota wa 72 Liverpool yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Salah  ku makosa yakozwe na myugariro yerry Mina. Igitego cya Salah cyatumye Liverpool igaruka mu mukino yongera gusatira izamu rya Everton.

Umutoza wa Everton Carlo Ancelotti yahise akora impinduka avana mu kibuga Andre Gomez, yinjiza Gylfi Sigurdsson.

Ku munota wa 81, Gylfi Sigurdsson yazamukanye umupira yihuta cyane, awucomekera Luca Digne wahise awusunikira rutahizamu Calvert-Lewin ahita atsinda igitego cya kabiri cya Everton.

Ku munota wa 90, umunya-Brazil Richarlison yeretswe ikarita itukura asohoka mu kibuga nyuma yo gukorera ikosa Thiago Alcantara.

Umusifuzi Michael Oliver yongeyeho iminota 5 kuri 90 isanzwe y'umukino.

ku munota wa 92 kapiteni wa Liverpool Jordan Henderson yatsinze igitego ku mupira yahawe na Sadio Mane, ariko VAR igaragaza ko Mane yari yaraririye.

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Kunganya uyu mukino byatumye Everton ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere n'amanota 13, mu gihe Liverpool iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 10, mu gihe andi makipe atarakina imikino yayo.

Mane na Rodriguez bahatanira umupira

Mane yatsinze igitego cya mbere cya Liverpool

Michael Keane yishyuriye igitego Everton

Mo Salah yatsinze igitego cya kabiri cya Liverpool

Calvert Lewin yatsinze igitego cya kabiri cya Everton

Richarlison yeretswe ikarita itukura asohoka mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND