RFL
Kigali

Pogba ufite inzozi zo gukinira Real Madrid yongereye amasezerano muri Manchester United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/10/2020 12:19
0


Umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'igihugu ndetse na Manchester United, yamaze kongera amasezerano y'umwaka umwe azamugeza mu 2022 akinira iyi kipe y'i Manchester, nyuma y'amagambo yatangaje mu minsi ishize atarakiriwe neza n'abakunzi b'iyi kipe.



Mu minsi ishize ubwo yari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Pogba yatangaje ko afite inyota ndetse n'inzozi zo kuzibona yambaye umwambaro wa Real Madrid, ayikinira.

Yagize ati"Ibintu byinshi byaravuzwe. Birumvikana, buri mukinnyi yakwishimira gukina muri Real Madrid kandi byaba inzozi ze. Nanjye ni inzozi zanjye, kubera iki bitaba umunsi umwe?”

“Ariko ndi umukinnyi wa Manchester United kandi nkunda ikipe yanjye. Nkinira Manchester United, ndashaka kwitwara neza muri iyi kipe no gukora buri kimwe kugira ngo igaruke aho ikwiye kuba iri”.

Aya magambo ntiyashimishije benshi mu bakunzi ba Manchester United kuko hari na bamwe babinyujije ku mbuga nkoranya mbaga bamutuka bamubwira ko atari akwiye kuvuga amagambo nkariya kuko Manchester United iri ku rwego nk'urwa Real Madrid.

Pogba yari asanzwe afite amasezerano azarangira muri Kamena 2021, ariko ubwo yasinyaga mu 2016, hari humvikanywe ko ari imyaka itanu ishobora kongerwaho umwaka umwe.

Nyuma yo kumva ibyo Pogba yatangaje, ubuyobozi bwa Manchester United bwahisemo gufatirana uyu mukinnyi utekereza kujya ahandi, bamwongerera amasezerano y'umwaka umwe uzamugeza mu 2022.

Kongerera amasezerano uyu mukinnyi bishobora gutuma Manchester United ihabwa amafaranga yifuza mu gihe haba hari ikipe imwifuza mbere ya 2022.

Uretse Manchester United, Pogba yakiniye amakipe atandukanye arimo Juventus de Turin yandikiyemo amateka akomeye ari naho yabengutswe na Man.united  mu 2016, ihita imutangaho mu 2016, miliyoni 89 z'ama-Pound aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uhenze ku Isi.

Pogba ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Manchester United

Pogba ntiyorohewe n'imvune muri Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND