Kigali

Nyuma y'igihe kirekire Rayon Sports yabonye ibiro bishya - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/10/2020 13:55
0


Ikipe ya Rayon Sports‬ yari imaze igihe kirekire itagira aho ikorera hazwi, yamaze kwerekana ibiro bishya biherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, aho izajya ikorera ibikorwa byose bijyanye n’iterambere ry'ikipe.



Nyuma y’iminsi yari ishize ikipe ya Rayon Sports itagira ibiro bihoraho isa nk'ikorera mu kirere, kuri ubu yamaze kugaragaza ibiro bishya bizajya binakorerwamo indi mishinga yateza imbere ikipe. 

Mu kwezi gushize ubwo Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere 'RGB' rwakuragaho komite nyobozi ya Rayon Sports, mu byo bwayinenze harimo no kutagira aho ikorera.

Mu muhango w’Ihererekanyabubasha, Murenzi Abdallah uyoboye Rayon Sports yari yatangaje ko bitarenze ukwezi bagomba kuzaba bafite aho bakorera hazwi.

Murenzi yavuze ko we na bagenzi be bari kuyobora inzibacyuho bari gushaka ibiro bya Rayon Sports ndetse bamaze no kuvugana n’abafite ibikombe by’ikipe kuba babizanye ku buryo nibafungura ibi biro bazahita babishyiramo.

Yagize ati "Turashaka ko ikipe iba ifite ibiro bizwi, kugira ngo nushaka kugira icyo abaza azamenye ngo ikipe ibarizwa aha. Turi kuhashaka kandi twakoze ingengo y'imari".

Murenzi yavuze ko iyi nzu izajya inacururizwamo ibikoresho by’ikipe ndetse ushaka serivisi y’ikipe wese ni ho azajya ayikura. Ibiro bishya bya Rayon Sports biherereye ku Kimihurura ku muhanda KG 676 St 45.

Ibiro bishya bya Rayon Sports

Komite y'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah

Team Manager wa Rayon Sports Nkubana Adrien







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND