RFL
Kigali

Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya 'Ntacyantandukanya' ayitura abomatanye na Yesu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2020 19:04
2


Umuramyi Bosco Nshtuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze' yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ntacyantandukanya' ivuga ku muntu womatanye na Yesu Kristo, akiyemeza kwibera burundu muri ubu buzima kuko ari byo bimuha amahoro yo mu mutima.



Aganira na InyaRwanda.com, Bosco Nshuti umuramyi ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba n'umwe mu baririmbyi b'imena ba New Melody choir, yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze, yashakaga kuvuga ko ntacyamutandukanya n'urukundo Yesu Kristo amukunda kuko yamuguze amaraso y'igiciro. Ati "Indirimbo yitwa NTACYANTANDUKANYA. Nashakaga kuvuga ko ntacyadutandukanya n'urukundo Kristo adukunda kuko yatuguze amaraso y'igiciro cyinshi, rero abamumenye barashinganye kandi ntacyabakura muri Kristo".

Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ibyo ntunze, Umutima, Utuma nishima, Uranyumva, Isaha y'Imana, Ngoswe n'ingabo, Inyembaraga, Wuzuye ibambe, Uwambitswe, n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel. Indirimbo ye 'Ibyo ntunze' yaramutumbagije cyane, imuha ijambo mu bakristo b'amatorero hafi ya yose yo mu Rwanda, ibintu bitari bisanzwe ku bahanzi bo muri ADEPR. Yitabiriye ibitaramo n'ibiterane bitandukanye. Muri uyu mwaka wa 2020 ari mu bahanzi bari gukora cyane, mu gihe hari benshi bacogoye kubera Covid-19.

REBA HANO INDIRIMBO 'NTACYANTANDUKANYA' YA BOSCO NSHUTI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joan Gasasira3 years ago
    We love you Bosco Nshuti, ntacyantandukanya nurukundo rw'Imana indirimbo nziza cyane yuzuye amagambo meza .you are a man of God , kandi siwowe ni Mana irimo kugukoresha muri ibi bihe bigoye .God bless the work of your hands and God bless the gospel industry
  • Ndayemeye Mubaraka Moses3 years ago
    Imana ikomeze imwagure umuramyi mwiza aakaba n'umwanditsi mwiza turamukunda imana ikomeze imwagure





Inyarwanda BACKGROUND