Ni kenshi cyane umuntu ahura n’ibimushengura umutima akabana intimba. Biragatabwa kuburana n’umuryango wawe utazi irengero ryawo. Ibi akenshi biterwa n’intambara nk’ibyabaye kuri Akayezu Christine warumaze imyaka isaga 26 yaraburanye n’umuryango we kubera Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubu umuhanzi Maitre Dodian yamukozeho indirimbo“.
Mu minsi ishize, hamenyekanye inkuru yababaje benshi
ivuga kuri Akayezu Christine ubu witwa Uwizeye Sarah, umugore w’imyaka 28 y’amavuko
ufite abana 2, utazi aho yavukiye neza ariko akaba akekeranya hagati y’uturere
2; Nyanza na Ruhango. Nyuma y’iyo myaka yose yarihebye, yaje kumenya akanunu ko
abavandimwe be baba bagihumeka, gusa ku bwo gushidikanya hakozwe ikizamini cya ADN.
Akayezu Christine (Uwizeye Sarah) ni uyu uri Ibumuso, uri hagati ni Kwizera Bertin naho uri iburyo ni Bayizere Geraldine (bose ni abavandimwe be yahuye nabo).
Ibipimo bya AND byerekanye “Yego”. Nyuma y’iki kizamini byatumye ahura n’abavandimwe
be 2 hamwe n’abandi bahuje amaraso ya kivandimwe. Ibi umuhanzi Maitre Dodian
yarabyumvise ni ko gukora mu nganzo akora inkuru mpamo yashimishije abantu benshi
hirya no hino.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Maitre Dodian, yatangaje ko inkuru yayumvise imukora ku mutima n’amarangamutima menshi, ni ko gushaka aba bantu, akora indirimbo abahuriza mu mashusho y'iyo ndirimbo “Hobe”. Uyu muhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda, Maitre Dodian yagize ati:
“Ni ukuvaga ngo nasomye inkuru muri kimwe mu binyamakuru byandikira hano mu Rwanda y’umugore washakishaga umuryango we nyuma y'uko yari yaratandukanye nawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo nkuru yarambabaje kumva ko atazi inkomoko ye, gusa nanone biza kunezeza nyuma y'iminsi mike numvise ko yabonye umuryango we, byankoze ku mutima nkora mu nganzo nandika indirimbo nyita “Hobe”.
Aho nagaragazaga agahinda kabaye ku mpande zombi, yaba abo mu muryango we babanye n’igikomere cyo kubaho barabuze uwabo, ndetse n’agahinda uwabagaho atazi inkomoko ye yabanye nako, gusa nanone ngaragazamo ibyishimo byari bihari nyuma y'uko babonanye ngira nti "Hobe”.
Umuhanzi Maitre Dodian
Ku buryo Maitre yabonye uyu mu ryango mu mashusho y’indirimbo “Hobe” yagize ati: “Nyuma yo gukora iyi ndirimbo nanditse mu gihe gito, nashatse wa muryango byabayeho ndayibumvisha barayikunda cyane dore ko yavugaga ku nkuru mpamo yabo, mbasaba ko baza mu mashusho y’indirimbo barabinyemerera turayikora hanyuma irasohoka”.
Ubusanzwe Miatre Dodian ni umuhanzi uhagaze neza ugereranije n’igihe gito amaze muri muzika dore ko ayimazemo imyaka 2. Mu ndirimbo afite zirenga 10 harimo; ‘Bya nyabyo’, ‘Nzahagera’, ‘Iruhande’, 'Reka kurira’, ‘Narabyemerewe’, ‘Ntawamenya’ ‘Ikiganza’ yakoranye na Mr Kagame, 'Akamesage', ‘Isoni' yakoranye na Khalfan Govinda n’izindi. Ibihangano bye kandi wabisanga ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Apple Music, Spotify, Amazon, Deezer Music na iTunes.
TANGA IGITECYEREZO