RFL
Kigali

B-Threy ukunda Cyomoro yongeye Yvan ku mazina ye ashimira byimazeyo Nkundamahoro wamushushanyije

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/10/2020 20:56
0


Umuraperi B- Threy yashimiye cyane Nkundamahoro Kizito amubwira ko ari umuhanga cyane kuba yarabashije gutekereza gushushanya Perezida ateruye umwuzukuru we, kandi atarize ubugeni. Yahise aboneraho gutangaza ko ku mazina ye yongeyeho ‘Yvan’.



B- Threy umaze kwamamara mu njyana ya Kinyatrap mu kiganiro cya Isango na Muzika gikorwa n’abanyamakuru Cedric Shimwayezu na Kadada-Kercy,  batunguye B Threy abona ari kumwe na Nkundamahoro Kizito, umusore ukiri muto wamamaye nyuma yo gushushanya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we.

B- Threy yahawe impano y’ifoto yashushanyirijwe n’uwo munyabugeni usanzwe umufana ariko akaba batari bahura amaso ku maso. Guhura n'umuhanzi ukunda ni bintu bikunze kwifuzwa n’abakunda abahanzi ariko bikarangira batabonanye.

B- Threy yahise ashimira Nkundamahoro amubwira ko ari umuhanga cyane kuba yarabashije gutekereza gushushanya Perezida ateruye umwuzukuru kandi atarize ubugeni. Yahise aboneraho atangaza ko mu mazina ye yongeyemo ‘Yvan’. Yabajijwe impamvu afashe iryo zina arangije avuga ko asanzwe akunda umuhungu wa Perezida Kagame witwa Yvan Cyomoro.

B- Threy yemereye Nkundamahoro Kizito kuzamushyira mu mashusho y’indirimbo ari gutegura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND