RFL
Kigali

Abanyarwandakazi batanu mu 10 bo muri EAC babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2020 14:56
0


Abanyarwandakazi batanu bari mu bakobwa 10 bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba batsindiye itike yo kwitabira irushanwa rya Miss Career Africa, rizasorezwa mu Rwanda mu Ugushyingo 2020.



Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Career Africa batangaje abakobwa 10 batsindiye guserukira Afurika y’Iburasirazuba muri iri rushanwa.

Ni nyuma y’uko kuva ku wa 12 Nzeri 2020, aba bakobwa bari bahatanye mu matora yaberaga ku rubuga rwa Miss Career Africa, aho uko bucyeye n’uko bwije hafi buri mukobwa yazaga imbere muri aya matora.

Abanyarwandakazi bari bahatanye bari barindwi, gusa abakomeje ni batanu barimo Genevieve Iranyuze Atosha wagize amajwi 156 789, Clémence Tuyishimire [Amajwi 134 252], Mignone Gisele Irankunda [113 210], Mutesi Betty [81 264] na Naome Mugisha [85 783].

Abanyarwandakazi bari bashyigikiwe! Ku wa 15 Nzeri 2020 Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, basabye abaturarwanda gushyigikira abanyarwandakazi muri iri rushanwa.

Abo mu Burundi babashije gukomeza ni babiri dore ko ari nabo gusa bari biyandikishije: Delicia Izere [149 444] na Nice Cailie Ineza [ 112 653].

Hatsinze kandi umunya-Tanzania umwe ari we Fauster Muttani [148 206] ari nawe wari witabiriye. Umunya-Kenya umwe Seraphine Okeyo [85 180] ni we wabashije gukomeza muri batatu bari biyandikishije.

Umunya-Uganda umwe Nyabonyo Anna Charity [76 149] ni we watambutse, hasigara umwe nawe wari uhagarariye iki gihugu muri iri rushanwa.

Kugeza ubu abakobwa bose bo mu Ntara zitandukanye za Afurika babonye itike yo kwitabira Miss Career Africa, batangiye imyiteguro ya nyuma ibaganisha i Kigali ahazamenyekana uwegukana ikamba.

Akanama Nkemurampaka ka Miss Career Africa gahitamo umukobwa witabira iri rushanwa gashingiye ku buryo umushinga we wakoreshwa mu gace cyangwa igihugu akomokamo.

Akamaro umushinga we wagira muri sosiyete muri rusange, uburyo umushinga we wamubyarira inyungu n’uko azakoresha inguzanyo azahabwa n'ibindi.

Kagendera kandi ku bisubizo umushinga we uzaba uzanye, ugereranyije n’ibibazo bitandukanye byugarije abantu muri rusange ndetse n'ubwenge cyangwa ubushobozi nyir'umushinga abufiteho.

Harebwa kandi ku dushya n’umwihariko umushinga we ufite, ugereranyije n’indi mishinga ijya gusa n’uwe cyangwa ihuje nawo.

Mignone Gisele Irankunda avuka mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw'u Rwanda

Genevieve Iranyuze Atosha, umunyarwandakazi wabaye uwa mbere mu majwi yo kuri internet

Mutesi Betty

Umunyarwandakazi Clemence Tuyishimire

Naome Mugisha afite intego yo gukora ubuhinzi buteye imbere, kandi ngo ni umuhamagaro we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND