RFL
Kigali

Amata abyaye amavuta! Anita Pendo yagizwe 'Brand Ambassador' wa PetersBakers-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/10/2020 12:41
2


Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA) akaba n'umu Dj ukomeye ndetse n'umushyushyarugamba (MC) mu birori n'ibitaramo, yamaze kuba Brand Ambassador wa kompanyi ya Petersbakers imaze kuba ubukombe mu gukora cake z'umwihariko zaryoheye/ziryohera benshi barimo n'ibyamamare mu Rwanda.



Umuhango wo gusinya amasezerano y'imikoranire hagati ya Anita Pendo na Petersbakers wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020 ubera mu mujyi wa Kigali ku Kimironko ahateganye n'iyahoze ari KIE, aho iyi kompanyi ikorera. Mu ikanzu ndende y'umutuku, Anita Pendo yafashe ikaramu ashyira umukono ku masezerano y'umwaka umwe azamara akorana na PetersBakers nka 'Brand Ambassador' wabo.

TOP 50: Knowless, Buravan, MTN, Naomie, Liliane na Gitwaza mu byamamare byakorewe 'Cake' na Petersbakers imaze kuba ubukombe


Anita Pendo ni we Brand Ambassador wa Petersbakers mu gihe cy'umwaka

Anita Pendo asanzwe akunda cake za Petersbakers ndetse n'ibindi bakora birimo n'umugati wamunyuze bikomeye. Kuba agiye gukorana n'iyi kompanyi, ni amata abyaye amavuta kuri we ndetse no kuri iyi kompanyi nk'uko yabitangaje ko yishimiye bikomeye gukorana n'umu 'Entertainer' wa mbere mu gihugu ari we Anita Pendo. Pendo yavuze ko serivisi za Petersbakers ari nziza kandi zihuta. Kudakorana n'iyi kompanyi, yavuze ko ari igihombo. Yashimangiye ko ibi avuga atari uko yatangiye gukorana nabo ahubwo ari ukuri kuzuye.

Mu kiganiro yagiranye na Neza Valens Vava wa InyaRwanda.com, Anita Pendo yavuze imyato Petersbakers atangaza ko yakunze cakes zabo ndetse na snacks zabo kuko zifite icyanga by'akarusho akaba yarabakundiye serivisi nziza batanga. Yagize ati "Ukuri kundimo ni uko bafite 'snacks' ziryoshye, urazirya ukumva icyanga cya bien, imikorere yabo n'uko batanga, serivisi ni ntamakemwa". Yamahagariye abakunzi be kugana Petersbakers, yongeraho ko urukundo bajyaga bamwereka azarubonera mu buryo bazamunyuraho bakagana iyi kompanyi ikora cake.

ANITA PENDO YAGIZWE BRAND AMBASSADOR WA PETERSBAKERS AYIVUGA IMYATO


Peter Mugwaneza Umuyobozi Mukuru wa Petersbakers, yagize ati "Anita Pendo ni umukunzi wacu akunda ibikorwa bya petersbakers, yatugaragarije urukundo no kudushyigikira, twumva rero nta kindi twahitamo usibye kuba twareka akaba Brand Ambassador wacu, kandi tubimusaba, yarabyishimiye, twumva ni ibintu byiza cyane kubona yemera kudushyigikira. Ni ibintu byiza cyane kuko uru rugendo ntabwo warugendamo wenyine, hari n'abandi benshi n'uko wenda ari we watangaje ku mugaragaro".

Abajijwe impamvu bahisemo Anita Pendo umenyerewe mu bikorwa by'imyidagaduro, niba babona azabafasha kurushah gutera imbere, Peter Mugwaneza yavuze ko ibyo Pendo akora biva inda imwe n'ibyo Petersbakers bakora. Ahubwo biva inda imwe, ibyo akora ni byo dukora, ni byinshi twagendeyeho, ariko icy'ingenzi iyo umuntu yishimira ibyo ukora, iyo aba ari key ikomeye cyane. Byabaye imbarutso yo kugira ngo dukorane mu gihe cy'umwaka".


Peter Mugwaneza hamwe na Anita Pendo

Petersbakers bakora cake z'ubwoko bunyuranye kandi bakazikorana ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru. Bakora cake z'ubukwe, iz'ibirori by'isabukuru y'amavuko, isabukuru y'urushako, izikoreshwa mu birori byo gutera ivi, izo mu birori by'abakobwa bitegura kurushinga, iz'ababyeyi bitegura kwibaruka, n'izindi nyinshi. Ni cake zigaragara neza cyane ku jisho, hakiyongeraho n'icyanga cyinshi ziba zifite.

Ibiciro byo muri Petersbakers byoroheye buri wese kuko kuva ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000 Frw) kugeza ku bihumbi magana atanu (500,000 Frw) ubasha kubona cake. Bagukorera cake muri 'Design' yose ushaka, yaba iyo wowe wihitiyemo cyangwa se ugashima imwe mu zo bakoreye abandi na cyane ko baba bazinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram aho bitwa @visit_petersbakers.

Indi nkuru nziza tutakwihererana ni uko muri iyi minsi bari kwandika buri wese ushaka kwitabira amahugurwa yo gukora cake. Ni amahugurwa amara amezi atatu, ukwezi kumwe bishyura 100,000 Frw. Abasoje aya mahugurwa mu bihe byashize, ubu ni intyoza mu gukora cake haba muri Petersbakers ndetse no mu bindi bigo binyuranye. Ukeneye kwiyandikisha cyangwa ukaba wifuza ko bagukorera cake wabahamagara kuri telefone; 0786048392.

Anita Pendo yishimiye cyane kuba Brand Ambassador wa Petersbakers

Anita Pendo mu byishimo bikomeye nyuma yo kugirwa Brand Ambassador wa PetersBakers

REBA HANO UBWO ANITA PENDO YASINYAGA AMASEZERANO Y'IMIKORANIRE NA PETERSBAKERS


REBA ICYATANGAJWE NA ANITA PENDO NYUMA YO KUGIRWA BRAND AMBASSADOR WA PETERSBAKERS


VIDEO: Aime Filmz - InyaRwanda Tv & Shema Yves-PTv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chaste3 years ago
    Wouw,mbega byiza. Anita arashoboye kd arabikwiye✌️💯 yanaba ambassador wabakobwa bo mu Rwanda🙅😂 Thx am from G-CITY Rubavu.
  • Gustave Ineza3 years ago
    Kazi yanyu. Imigati yanyu Anita azayirya ayimare... Ntimuzamwegereze ifuru.





Inyarwanda BACKGROUND