Muri iyi myaka ibiri
ishize, mu gihugu hagati cya Chile haranzwe n’ikama ry’imigezi n’amasoko bya
hato na hato. Bivugwa ko iki kibazo nyirizina kitatangiye muri iyi myaka ishize
n’ubwo ari bwo cyerekanye ubukana, ko ahubwo cyatangiye mu myaka 10 ishize.
Mu Kwakiri umwaka
ushize, minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano zayo yatangaje
igihombo gikabije ku bahinzi borzoi batakaje amatungo magufi n’amaremare
abarirwa mu bihumbi birenga 100. Iki gihombo cyibasiriye agace ka Petorca. Aka
gace n’ubundi abahabarizwa impombo z’amazi zabo ntayakibarizwamo ahubwo
bagemurirwa umunsi ku munsi n’amakamyo. Muri Petorca buri muryango uba ugenewe
byibura amaritiro 50 ku munsi yo gukoresha mu turimo tw’ i muhira.
N’ubwo umwuma wahitanye
umubare ungana utya w’amatungo mu gace ka Petorca, mu mpinga z’imisozi z’aka
gace haboneka imirima itoshye y’ibiti by’ Avoka. Chile ni cyo gihugu cya gatatu
ku isi cyohereza mu mahanga umusaruro w’avoka.
Agashami k’Umuryango w’Abibumbye
kita ku buhinzi n’ibiribwa kagaragaza ko 70% by’amazi meza akoreshwa mu
bihinzi. Kuba iki gihugu cyinjiza agatubutse kubera umusaruro cyohereza mu
mahanga, hari ikiguzi cyabyo.
Ikiguzi cy’uyu musaruro
cyabaye kugenera amazi abaturage andi menshi agaharirwa ubuhinzi bw’avoka. Iki
ikbazo cyongererwa ubukana n’itegeko ryemejwe n’iinteko nshingamategeko rigena
ikoreshwa n’uburenganzira ku mazi. Kuva mu mwaka wa 1981, ku ngoma y’umunyagitugu
Augusto José Ramón Pinochet ni
bwo hemejwe umushinga w’itegeko ryeguriraga ba rwiyemezamirimo kugenga amazi
muri iki gihugu. Nyuma yaho muri 1998 iri tegeko na none ryongseye gutorwa.
Muri Chile, ibijyanye n’amazi ntibibarizwa mu
burenganzira bwa muntu ahubwo bibarizwa mu bucuruzi.
