RFL
Kigali

Ubuhinde: Nyuma yo gutema umugore we umutwe amuziza kumuca inyuma, umutwe yawutwaye kuri Polisi

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:14/10/2020 12:53
0


Chinnar Yadav yivuganye umugore we Vimla akoresheje intwaro, nyuma yo gutongana gukabije aho yamushinjaga ko amucana inyuma n’umuturanyi wabo. Nyuma yo kumuca umutwe yawufashe awujyana kuri station ya polisi ya Baberu ho muri Leta ya Uttar Pradesh.



Nyuma yo kwica no guca umutwe umugore we, Yadav yafashwe amashusho atwaye umutwe waciwe, kuri station ya polisi ya Baberu iherereye mu gace k'Amajyaruguru y’Ubuhinde muri Leta ya Uttar Pradesh.

Amashusho ateye agahinda yafashwe, yerekana Yadav agenda mu muhanda afashe imbunda ndetse n’umutwe w’umugore we mu ntoki kuko wari ukinariho amaraso. Ibi byabaye tariki 9 Ukwakira 2020 bibera mu gace ka Neta Nagar mu karere ka Banda.

Uretse kwica umugore we, Yadav akekwaho kuba ari we wakomerekeje umuturanyi wabo amuhora kuba ariwe watumaga umugore we amuca inyuma. Yadav akigera kuri polisi yahise ahagarikwa ndetse banamwaka imbunda yarafite.

Umuyobozi wungirije wa Polisi, Mahendra Pratap Chauhan yagize ati: “Nyuma yo gutongana gukabije, ushinjwa yarashe umugore we aramwica hanyuma anamuca umutwe, hanyuma azana umutwe w’umugore we kuri station ya polisi ya Baberu ari nabwo yahise ahagarikwa”.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka, nabwo muri Leta ya Uttar Pradesh umugabo yivuganye umugore we yarangiza akajya mu muhanda agenda aririmba indirimbo y’igihugu y’Ubuhinde.

Src: dailymail.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND