RFL
Kigali

Hagiye gutorwa umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020: Ibyo uwiyandikisha asabwa kuba yujuje

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2020 11:13
0


Kompanyi ya Safirun yahawe uburenganzira bwo gutegura no guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar 2020 rigamije kumenyekanisha ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.



Irushanwa rya Miss Africa Calabar rihuza abakobwa batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika rikabera muri leta ya Cross River yo muri Nigeria ari nayo iritegura. 

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016, rigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, abashaka kuryitabira bo mu Rwanda bakaba batangira kwiyandikisha guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020.

Akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu batatu barimo Christelle Kabagire Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Umushyushyarugamba Ange Umulisa n’umunyamerika Tony B. Adesina.

Christelle Kabagire yabwiye INYARWANDA, ko ku wa 24 Ukwakira 2020 mu muhango uzabera kuri Portofino Hotel, abakobwa 20 bazaba batoranyijwe bazaca imbere y’akanama nkemurampaka havemo 3 bazatorwamo uzaserukira u Rwanda.

Kabagire yavuze ko aba bakobwa batatu bazashyirwa kuri ‘website’ www.MissAfrica.TV’ bahabwe amajwi n’abantu batandukanye, hanyuma ugira amajwi menshi azabe ari we userukira u Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye igikorwa cyo guhitamo umukobwa witabira Miss Africa Calabar. Ni igikorwa ariko kiri no kubera mu bihugu nka Zambia, Zimbawe na Cameroon.

Abakobwa bitabiraga iri rushanwa, biyandikishaga ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, ndetse umwaka ushize igikorwa nk’iki cyabereye muri Kenya.

Christelle yavuze ko kuri iyi nshuro bahisemo ko mu Rwanda habera iki gikorwa, bitewe n’uko u Rwanda rufite amanota meza mu kwita kubidukikije, ibintu bihuza n’intego y’iri rushanwa.

Ibyo umukobwa agomba kuba yujuje kugira ngo ahatanira guserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020:

1. Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 27 y’amavuko.

2. Afite uburebure bwa metero 1,70 m

3. (a)-Kuba afite pasiporo (Valid international Passport)

 (b)Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri

4. Kuba asanzwe afite ubumenyi mu bijyanye no kumurika imideli

5. Ushaka gutana yohereza imyirondoro ye kuri email: missafricaauditionrw@gmail.com; amazina ye, imyaka afite, nimero za telefoni, amafoto atatu amugaragaza mu myenda yo kogana n’amakanzu yo gusohokana.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu aho mu 2017 haserutse Muthoni Fiona Naringwa wanatahaye umwanya wa kabiri, mu 2018 haserutse Irebe Natacha Ursule utarabashije kwegukana umwanya n’umwe n’aho mu 2019 haserutse Muvunyi Tania.

Uzambikwa ikamba azegukana igihembo cy’imodoka n’amafaranga ibihumbi $50. Umukobwa uzegukana azasimbura Irene Ng’endo Mukii ufite inkomoko muri Kenya wari umwaranye ikamba umwaka. Yahembwe amadorali 35, 000.

Igisonga cya mbere ahembwa hafi amadorali 10,000 n’aho icya kabiri agahembwa hafi amadorali 5,000.

Umunya-Kenya Irene wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 ahigitse abarimo Tania Muvunyi wari waserukiye u Rwanda

Akanama Nkemurampaka kagizwe na Christelle Kabagire, Tony B.Adesina na Ange K.Umulisa gafite akazi ko guhitamo abakobwa 20 bazakurwamo 3 bazavamo userukira u Rwanda

Umunyamakuru Christelle Kabagire uri mu bagize akanama nkemurampaka yavuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda rwatoranyijwe kuko ruri imbere mu kubungabunga ibidukikije

Ange K. Umulisa, asanzwe ari umushyushyarugamba (MC) mu birori n'ibitaramo bikomeye

Umunyamerika Tony B. ategerejwe i Kigali mu guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar igiye kuba ku nshuro ya Gatanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND