RFL
Kigali

Danny Usengimana wa APR FC yatangaje impamvu ubukwe bwe butabaye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/10/2020 9:59
0


Nyuma y'uko bitunguye benshi bari bategereje ubukwe bwa rutahizamu wa APR FC Danny Usengimana n'umukunzi we N.Francine butabaye nk'uko byari byatangajwe ku nteguza y'ubukwe bwabo, uyu mukinnyi yashyize asobanura impamvu yabyo anagaragaza imbogamizi zabayeho yatumye butaba.



Tariki 21 Nzeri 2020 ni bwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe ”Save The Date” n’umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada. Kuri uru rupapuro hariho ko ubu bukwe bwagombaga kuba bwarabaye tariki ya 8 Ukwakira 2020, gusa byarangiye butabaye.

Mu kiganiro yagiranye n'urubuga rwa APR FC , Danny yatangaje ko mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari irimbanyije, imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko Leta ikaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo maze ifata umwanzuro wo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy’indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n’mukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n’igice bakundana.

Amatariki mashya y’igihe ubu ukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

Danny Usengimana w’imyaka 24,wakiniye Police FC akayigiriramo ibihe byiza, byanatumye yitabazwa mu ikipe y'igihugu yakinnye CAN 2016,  yaje kwerekeza muri  Singida United yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe, yerekeje muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri, ariko ntiyahatinze kuko mu 2019 yahise agaruka mu Rwanda muri APR FC akinira magingo aya.

Byari biteganyijwe ko ubukwe bwa Danny Usengimana na N.Francine buba bwarabaye tariki ya 8 Ukwakira 2020, ariko ntibwabaye.

Magingo aya Danny ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero wa APR FC i Shyorongi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND