RFL
Kigali

Ivy, amaraso mashya mu bahanzikazi batanga icyizere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2020 16:30
0


Abahanzi binjira mu muziki baravuka uko bucyeye n’uko bwije! Uyu munsi aba ari umukobwa ejo umusore, bikaba uruherekane bose bagamije gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda muri iki gihe ufashwe n’impano nshya.



Umuhanzikazi Ivy Kerubo yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo eshatu mu gihe cy’ukwezi kumwe, ku mpamvu asobanura ko ashaka gushyira imbaraga mu rugendo rw’umuziki atangiye muri uyu mwaka.

Uyu mukobwa ababyeyi bafite inkomoko muri Kenya, ariko kuri ubu akorera umuziki we mu Rwanda. Yabanje gusohora indirimbo ‘Nipe’, ‘Mama Africa’ iri mu njyana ya Reggae ndetse na ‘Hallo Hallo’ aherutse gusohora.

Iyi ndirimbo ivuga ku muntu utababarira umukunzi we, yaherekejwe n’ibitekerezo bya benshi bavuze ko uyu mukobwa afite impano, abandi bavuga ko yitwaye neza mu mashusho y’indirimbo ye.

Izi ndirimbo zose zatunganyijwe na Producer Sano Panda uri kumufasha muri iki gihe. Ni Producer wihariye mu kurangiza imwe (mastering) imwe mu mishinga ya benshi mu bahanzi bakomeye.

Ivy w’imyaka 20 y’amavuko yabwiye INYARWANDA ko yakuze akunda umuziki no kuririmba, byatumye yiyemeza kuwukora mu buryo bw’umwuga.

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye kuririmba akiri mu mashuri abanza, cyane cyane mu marushanwa y’amaserukiramuco n’andi ajyanye n’ubugeni yahuzaga ibigo bitandukanye.

Ivy avuga ko ashyigikiwe n’ababyeyi be, kandi ko abanyarwanda bakwiye kwitega indirimbo nziza.

Ati “Abantu bitege indirimbo nziza kandi mfite icyizere cy’uko bazazikunda. Mfite izindi ndirimbo ndi gukora nitegura gusohora. Nizera ntashidikanya ko Imana izanshyigikira.”

Uyu muhanzikazi ni umwe mu banyeshuri muri Kaminuza yo muri Kenya. Yatangiye kuririmba akiri umwana, ariko abigira iby’umwuga mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho yiyemeje gushyira imbaraga mu muziki we.

Umuhanzikazi Ivy uri gufashwa na Se amaze gusohora indirimbo eshatu mu gihe cy'ukwezi kumwe

Ivy yavuze ko impano ye yigaragaje kuva akiri muto ari nayo mpamvu azashyira ingufu mu kuyisigasira

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "HALLO HALLO" Y'UMUHANZIKAZI IVY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND