Kigali

Isabukuru nziza ku mugabo w’agaciro! Mu magambo asigirije Muyango yifurije isabukuru nziza umukunzi we Kimenyi Yves

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/10/2020 11:58
1


Uwase Muyango Claudine, wegukanye ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza kurusha abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yasazwe n'amarangamutima ku munsi w'amavuko w'umukunzi we Kimenyi Yves, aramutomora amushimira byinshi, anamwibutsa ko amukunda kandi cyane.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, akanaba kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yijihije isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro byabaye akarusho kuko umukunzi we Muyango yamwifurije umunsi mukuru mu magambo yuje urukundo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Muyango yagize ati:"Isabukuru nziza ku mugabo w’agaciro nahuye na we mu buzima bwanjye, inshuti magara, umwunganizi, umuntu wanjye w’umwihariko, urutugu nigiraho nkanaririraho, umwana w’agatangaza wavutse uyu munsi”.

“Warakoze gutuma igihe cyose ngaragaza icyiza kiri muri njye, kandi warakoze gutuma igihe cyose numva ndi umuntu mwiza. Sinabona icyo nkwitura ku bw'amajoro wamaze udasinzira kubera ibihe bibi nari ndimo, ndwaye, ubwo naburaga ibitotsi wabaga uri kumwe nanjye, uri uw'agaciro mpora nsenga ngo ntazatakaza mu buzima bwanje”.

"Warakoze kuba waratumye ubu mbayeho neza, warakoze kuba naragiriye umugisha mu rukundo rwawe, kuri ubu nkaba ndi umwali wishimye kuri uyu mubumbe, uri impano nahawe na Rurema".

"Ese tugitangira, watekerezaga ko mu myaka ibiri tumaranye tuzaba tugeze kuri uru rwego? Nkubwije ukuri rwari urugendo rwiza kandi rushimishije ruri ku rwego rwo hejuru".

“Ndasenga ngo ibyo twifuje byose turi kumwe bizabe impamo. Nifuza indi myaka myinshi kuba iruhande rwawe. Mukunzi kuri uyu munsi w’agatangaza wizihiza isabukuru yawe, wumve ko umutima wanjye uri aho ubarizwa, rimwe na rimwe njya nibaza icyo nakoze kugira ngo mpabwe umugisha w’urukundo rw’umugabo nka we. Warakoze kunyuzuza no kumenya kwishima nyabyo icyo ari cyo. Mukundwa mbuze icyo mvuga. Isabukuru nziza"!

Nyuma y'aya magambo asize ubuki Muyango yabwiye umukunzi we Kimenyi ku munsi we w'amavuko, Kimenyi nawe yamushimiye amwibutsa ko ari isanzure kuri we. Yagize ati "Ohhh! Mukunzi umbwiye amagambo meza, ndagukunda mukunzi".

"Kuba waremeye kunkunda, umwunganizi wanjye, inshuti yanjye nziza! Warakoze kunyitaho no kumpa umunezero utagira iherezo... Wakoze cyane mukunzi ku bw'amagambo meza umbwiye, utumye ndira. Ndagukunda umwiza watwaye umutima wanjye wose, uri Isanzure kuri njye, Imana iguhe umugisha, Ndagukunda cyane".

Muyango yatomoye umukunzi we Kimenyi ku munsi we w'amavuko

Muyango na Kimenyi bamaze umwaka urenga bakundana

Muyango yatangaje ko yifuza kuba iruhande rwa Kimenyi iteka ryose


Kimenyi na Muyango barebana akana ko mu jisho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alias Kimana4 years ago
    Enjoy your BD responsibly!





Inyarwanda BACKGROUND