Kigali

Wanyinjije mu ijuru rito, ni wowe nari nkeneye koko! Umutoma wa Papi Clever ku mugore we wizihije isabukuru y'amavuko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2020 8:49
3

Tariki 12 Ukwakira ni bwo Ingabire Dorcas umugore wa Papi Clever yizihiza isabukuru y'amavuko. Ku isabukuru ye y'amavuko yo muri uyu mwaka wa 2020, umugabo we Papi Clever yamubwiye amagambo asize umunyu mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.



Tuyizere Pierre Claver (Papi Clever) yanditse ko umugore we amufasha gutegura kuzabana n'Isumbabyose (Imana), ashimangira ko ari we yari akeneye. Yagize ati "Isabukuru nziza nshuti y'ubuzima bwanjye, wanyinjije mu ijuru rito, umfasha gutegura kuzabana n'Isumbabyose, ni wowe nari nkeneye koko. Umutima wanjye wabonye ubuturo".

Si kuri iyi nshuro gusa Papi Clever abwiye umugore we amagambo arimo imitoma, ahubwo iminsi yose bakomeje kugenda berekana ko bari mu munyenga w'urukundo. Ingabire Dorcas nawe akunze kubwira umugabo we amagambo asize umunyu, urugero ni aho mu minsi 6 ishize mu butumwa nawe yanyujije kuri Instagram yamubwiye ati "Ni wowe wenyine umpa umunezero nyawo mukunzi".


Papi Clever yahishuye ko umugore we amufasha kwitegura kuzabana n'Imana

Papi Clever na Ingabire Dorcas bambikanye impeta y'urudashira kuwa 7 Ukuboza 2019. Baherutse kwibaruka imfura yabo yabonye izuba kuwa 28/08/2020. Ni umwana w'umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever. Amaze kwibaruka imfura, Papi Clever yatangaje amagambo akomeye, ashima Imana isohoje ijambo ryayo.

Ati "Satani ati n'ubwo ushatse ariko ntuzabyara, Imana iti ndakubakiye kandi nzaguha urubyaro. Uri Imana irinda ijambo wavuze, tukuvugirije impundu nyaguhora ku ngoma". Ni amagambo agaragaza ko Imana isohoje ibyo yamusezeranyije igahinyuza umugambi wa satani.


Papi Clever na Dorcas hamwe n'imfura yabo Ineza Oaklynn Clever


Guhuza imbaraga mu muziki kwa Papi Clever n'umugore ni ibintu byishimiwe na benshi

Papi Clever ari mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi mu muziki wa Gospel. Akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Amakuru y'umurwa, Icyampa ukanyikorerera, Ai Mana y'ukuri, Mana nduburira, Kubana na Yesu, Yanyishyuriye, Nabonye umukunzi mwiza, Uwo njya nikomezaho n'izindi nyinshi ziganjemo izo mu gitabo agenda akora mu buryo bufasha abantu benshi kurushaho gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya. Mbere na nyuma yo kurushinga, ari kugaragara aririmbana n'umugore we Dorcas Ingabire.


Papi Clever n'umugore we barebana akana ko mu jisho


Papi Clever ati "Ni wowe nari nkeneye koko", Dorcas ati "Ndagukunda nanjye Honey"


Ingabire Dorcas ateruye imfura ye na Papi Clever


Papi Clever ateruye imfura ye na Dorcas Ingabire



Papi Clever n'umugore we ubwo biteguraga imfura yabo, hano bakataga umutsima bateguriwe na Petersbakers


Papi Clever na Dorcas ku munsi w'ubukwe bwabo

REBA HANO PAPI CLEVE ARIRIMBANA N'UMUGORE WE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TU Rymond Bluestone4 months ago
    Papi umugore wawe nagunywe agutegurire kuzabana ni Imana Imana nigunywe ibongerere umugisha.
  • BAPIPE4 months ago
    ?
  • Dieudonne4 months ago
    Nibyiza kuba papi yaragarukiye imana


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND