RFL
Kigali

Rafiki yakebuye ab’inzimuzi mu ndirimbo ya kabiri nyuma yo gusinya muri Label yo mu Busuwisi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2020 8:37
0


Umuhanzi Rafiki Mazimpaka yasohoye amashusho y’indirimbo ya kabiri yise “Funga Bouche”, ni nyuma y’uko asinye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa BrodaHood Records yo mu Busuwisi ikorana n’abahanzi bakomeye.



‘Funga Bouche’ ije ikurikira indirimbo ‘Igikobwa Remix’ itaragarurwa ku rubuga rwa Youtube, nyuma y’igihe cy’ibyumweru ikuweho ku busabe bwa Producer Jay P, uvuga ko uyu muhanzi yayisubiyemo nta burenganzira amusabye. 

Byageze n’aho Rafiki yitabaza Ikigo cy’Igihugu cy'Iterambere, RDB, ndetse n’Ishyirahamwe ry’abahanzi kugira ngo ikibazo afitanye na Jay P gikemuka, ariko biracyari mu nzira.   

Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya ‘Coga Style”, avuga ko mu gihe ari gukemura ikibazo cy’indirimbo ye ‘Igikobwa Remix’, akomeje gukora ibikorwa bye by’umuziki, ndetse ngo iki n’igihe cyo kongera kugaragara ku rutonde rw’abahanzi b’abakozi.

Rafiki yabwiye INYARWANDA, ko mu ndirimbo ye yise “Funga Bouche”, yaririmbye acyebura abagira amagambo, kuko ngo rimwe na rimwe amagambo aracika kandi agasenyera uvuga n’uvugwa.

Ati “Hari abantu bakunda kuvuga, ugasanga niba wisohokeye, uri umukozi ukora ahantu muri weekend usohokeye ahantu uhuriyeyo n’umuntu. Mu minsi itaha y’akazi ugasanga atangiye kuvuga ibyo muri weekend.”

Uyu muhanzi ariko aririmba avuga ko ntawe ukwiye guhangana nawe, kuko azi ikibuga akiniramo.

Uyu muhanzi aherutse gusinya masezerano y’imyaka itanu na Label yo mu Busuwisi yasinye muri Kanama 2020, ari nabwo bahitaga batangiza umushinga wa Album izaba iriho indirimbo n’abahanzi yakoranye n’abo muri Jamaica.

Uyu muhanzi avuga ko iyi Label yamaze kumuhuza n’umuhanzi Drewseeley uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakorana indirimbo ndetse ko izasohoka mu Ukwakira 2020.

Drewseeley asanzwe afitanye indirimbo yitwa "New Classic" n’umuhanzikazi Selena Gomez, imaze imyaka 10 isohotse. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 73, ku rubuga rwa Youtube.

Uyu muhanzi kandi asanzwe afite indirimbo "Into Fire" imaze imyaka irindwi isohotse, ‘Beautiful’, ‘Got Us Fallin’ in love’ n’izindi. Label ya Brotherhood Music iri mu zikomeye mu Busuwisi, ndetse ikorera mu bihugu birimo; U Bufaransa, Jamaica, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Umuhanzi Rafiki yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Funga Bouche"


Rafiki yacyebuye abagira amagambo mu ndirimbo ye ya kabiri nyuma yo kwinjira muri Label ya BrodahoodRecords

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "FUNGA BOUCHE" Y'UMUHANZI RAFIKI

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND